Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Uganda iteye indi ntambwe mu kubyutsa umubano n’u Rwanda, Umuyobozi ukuriye ubutasi (CMI) yasimbujwe

*Maj. Gen Kandiho “yavuzweho guhohotera Abanyarwanda”

Ishobora kuba ari indi ntambwe ikomeye itewe mu mubano w’u Rwanda na Uganda, Perezida Yoweri Museveni yakuyeho Maj.Gen Abel Kandiho ku mwanya w’umuyobozi ukuriye ubutasi bwa gisirikare (Chieftaincy of Military Intelligence, CMI).

Maj Gen Abel Kandiho yavugwaga cyane mu gukorana na RNC no guhohotera Abanyarwanda

Gusimbuzwa mu nshingano kwa Maj.Gen Abel Kandiho, byemejwe n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.

Mu butumwa bwo kuri Twitter yagize ati “Ndashimira bombi Maj.Gen Abel Kandiho na Maj.Gen James Birungi ku nshingano nshya bahawe. Hongera sana.”

Chimp Reports cyandikira muri Uganda kivuga ko umwe mu bayobozi bo hejuru mu gisirikare yagitangarije ko Gen Kandiho agiye koherezwa muri Sudani y’Epfo.

Gen Kandiho akuwe ku mwanya wa CMI nyuma y’igihe gito umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni ahuye na Perezida Paul Kagame bakaganira ku nzira zo gusubiza mu buryo umubano w’ibihugu byombi.

Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka muri Uganda, akaba n’umujyanama wa Perezida Museveni mu by’umutekano yakomeje kuvuga amagambo asingiza umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Uganda.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ku wa Mbere nijoro yagize ati “Ubumwe bwacu bwatangiye mu mateka ya kera. Turi abantu bamwe! Imana ikomeze ubumwe hagati ya Uganda n’u Rwanda.”

Iyi ishobora kuba ari indi ntambwe ikomeye Uganda iteye mu kubyutsa umubano wayo n’u Rwanda rwakomeje kwinubira uyu Gen Kandiho uburyo urwego rwe rwa CMI rwakoreraga iyicarubozo Abanyarwanda bari muri Uganda kandi ntacyo bashinjwa.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/perezida-kagame-yasangiye-na-gen-muhoozi-nyuma-yo-kumwakirira-mu-rugwiro.html

Maj Gen James Birungi ni we wagizwe Umuyobozi Mushya wa CMI

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

6 Comments

6 Comments

  1. Gisa

    January 25, 2022 at 1:10 pm

    Uyu mugabo yari yarazengereje abanyarwanda bya hatari

    • limousine

      January 25, 2022 at 3:07 pm

      Mureke ubwibone. Kuki mwumva ko ibyemezo bifatirwa muri Uganda bigomba kuba bifite aho bihuriye n’ u Rwanda ? U Rwanda na Uganda ari ibihugu 2 bitandukanye, buri kimwe kirigenga.

      • nkunda

        January 25, 2022 at 5:02 pm

        Niko ubuswa bwawe bukubwira..shutup.

        • Antoine

          January 25, 2022 at 6:35 pm

          Hhhhh … Icy’ingenzi wumvise, menya ibyawe ibyabandi ubibarekere.

          • nkunda

            January 25, 2022 at 9:53 pm

            nkeka ko wumvise kundusha kuko urabyumvira no mumisokoro. intsinzi zizajya zihora zibarya. iyi nayo niyo for your information.

  2. GIHANGO

    January 25, 2022 at 7:17 pm

    LIMOUSINE ko ubanza agahinda kavanze n’umujinya kagiye kuguhitana. Wabishaka utabishaka impunduka zaje. Urahungira he? Ibyo wifuzaga ko ubanza byanze. Yoo, urambabaje. IHANGANE NIKO BIMERA MURI POLITIKI. NTA MWANZI W’IBIHE BYOSE. Kandi ngo impfizi icugita iby’ISI ni RUHOGO RWA BIRAHINDUKA. Abahora mwifuza ikibi ku Rwanda muzarinda murunduka. Erega aho isi igeze, intambara y’amasasu hagati y’ibihugu 2 ntizigezweho. Kuko , ibihugu byose bifite intwaro zikomeye. Bityo, ntacyakwihandagaza ngo kivuge ko cyatsinda byanze bikunze . None se USA muri AFGHANISTANI, ntibyarangiye bibayobeye bagataha icyabajyanye batagikoze. Ubu ABATALIBANI basubiye mu buyobozi bwabo. Barica bagakiza. IYO BIMEZE GUTYA RERO MU ISI, IKIRUTA IBINDI NI A M A H O R O, AMAHORO, wongere ubyumve, A MA H O R O .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI