Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

U Rwanda rwasubiye inyuma ho inota rimwe n’imyanya 3 mu kurwanya ruswa ku Isi

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku isi Transparency Interantional wagaragaje ko u Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya ruswa mu bipimo by’umwaka wa 2021, aho rwagize amanota 53% ruvuye kuri 54% rwariho mu mwaka ushize ibi bituma rusubira inyuma imyanya itatu rugera ku wa 52 ruvuye kuri 49 rwariho mu bushakashatsi buheruka.

U Rwanda rwasubiye inyuma mu kurwanya ruswa ku Isi rusura inyuma imyanya itatu mu bushakashatsi bwa CPI 2021

Ibi byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri, tariki 25 Mutarama 2021, ubwo hashyirwaga ahagaragara ubushakashatsi buzwi nka CPI 2021 (Corruption Perception Index 2021), aho bwakorewe nzego za leta mu bihugu 180 hirya no hino ku Isi.

Nk’uko ubu bushakashatsi bubigaragaza ibihugu bya Denmark, Finland na New Zealand nibyo biza imbere mu kurwanya ruswa aho bifite amanota meza mu kutarangwamo ruswa mu mwaka wa 2021 aho bifite amanota 88%.

Gusa ubu bushakashatsi bugaragaza ko muri ibi bihe bya Covid-19 igipimo cya ruswa mu bihugu byose cyazamutse.

Muri Afurika, u Rwanda rwaje ku mwanya wa gatanu inyuma ya Seychelles ya mbere, Cape Verde, Botswana na Maurtius biri imbere, bivuze ko rwarasubiye inyuma kuko umwaka ushize rwari ku mwanya wa 4 imbere ya Mauritius yafashe uyu mwanya. Gusa mu karere u Rwanda ruherereyemo ka Afurika y’Iburasirazuba ruracyari imbere nubwo amanota yasubiye inyuma.

U Rwanda ruhagaze neza nubwo hakenewe kurengera umuturage w’umunyantege nke,

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency Interanational Ishami ry’u Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yagaragaje ko muri ubu bushakashatsi bigaragara ko u Rwanda rwasubiye inyuma, gusa hakenewe gushyira imbaraga mu kurinda uburengenzira bw’umuturage cyane cyane uw’umunyantegenke.

Ati “Turacyabona icyuho cyane muri gahunda zifasha umuturage w’umunyantege nke kumukura mu bukene bukabije ngo nawe azamuke ashobore kubaho kandi abe imbarutso y’iterambere ry’igihugu, aha rero dukurikije ubushakashatsi dukora hakenewe gushyirwa imbaraga. Dutekereza ko nidukomeza gushyira hamwe uburenganzira bw’umunyantege nke bugasigasirwa akabona ibyo leta imugenera kandi bikamugereraho ku gihe tuzaba dutera intambwe kandi amanota akazazamuka.”

Appolinaire Mupiganyi akomeza avuga ko bigendanye n’ingamba leta y’u Rwanda yagiye ifata hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya no guhashya ruswa mu nzego zose, gusa ngo hakenewe impinduka kuko amanota u Rwanda rubona mu myaka itatu iheruka adatera imbere mu buryo bugaragara ahubwo asa nahora hamwe.

Yagize ati “Twakishimira ko imyumvire y’abatanga amanota ku gihugu yagiye ihinduka, ariko bishingiye ku mpinduka igihugu cyagiye gifata haba mu guhana abaryi ba ruswa n’amategeko ashyirwaho umwanya turiho wa 52 ku isi n’uwa gatanu muri Afurika ku manota 53% ni ibipimo dusa naho tumazeho imyaka itatu tutajya imbere kuko tujya imbere inota rimwe ubundi tukarisubiraho inyuma. Hakwiye gutekerezwa uburyo bw’impinduka zimbitse nk’ubufatanye n’abaturage n’inzego ziri ku ruhembe mu kurwanya ruswa.”

Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe kurwanya Ruswa, Mukama Abbas, yavuze ko kuba u Rwanda rwasubiye inyuma mu manota atari ibyo kwishimira ahubwo bisobanuye ko hakenewe gufata ingamba zo kuzamura urwego rwo kurwanya ruswa.

Ati “Ni agahinda dufite nk’abanyarwanda gutakaza inota rimwe ariyo mpamvu tuvuga ko hakenewe gufata ingamba. Muri Afurika twari ku mwanya wa kane twavanyweho na Mauritius kandi byanatubabaje, mu rwego rw’Isi twatakaje imyanya itatu kandi twe duhangana ku rwego rw’isi. Umwanya twatakaje tugomba gufatira ingamba hamwe twese nk’abanyarwanda ngo turenge uwo mwanya wa kane tube twafata n’uwa gatatu muri Afurika.”

Mukama Abbas akomeza avuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashyize imbere mu kurandura ruswa, bityo ngo buri wese akwiye kugenda mu murongo mwiza yahaye igihugu cyubakwa ariko kizira ruswa. Aha niho yahereye asaba abanyarwanda gusenyera umugozi umwe abakri bato bagakurana umutima wanga ruswa urunuka.

Gusa ngo kuba u Rwanda rwasubiye inyuma bikwiye kuba umwanya wo gusuzuma icyabuze ndetse hakigirwa ku bihugu bihagaze neza nka Seychelles yaje ku isonga muri Afurika mu kurwanya ruswa.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/urwego-rwabikorera-rwaje-ku-isonga-mu-bafite-ibyago-byinshi-byo-guhura-na-ruswa.html

 

 Ruswa iri ahantu hose, abaturage bashimirwa intambwe bateye yo kuyigaragaza,

 Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeza ko mu nzego zose hari ruswa nk’uko imibare y’ibirego bya ruswa ibigaragaza.

Ari naho yahereye agaragaza ko mu mwaka wa 2018 hagenjeje ibyaha bya ruswa nibifitanye isano nayo bisaga 983, mu 2019 biba ibirego 955, mu mwaka wa 2020 birazamuka bigera kuri 959 ni mu gihe mu mwaka wa 2021 byamanutse bikagera ku birego 815.

Dr Murangira B. Thierry agahamya ko mu nzego zose harimo ruswa, ati “Ruswa yo irahari kandi iyi mibare irabigaragaza, ariko kuzamuka hari uko abaturage baba bateye intambwe yo kuyigaragaza. Aho ibera akaga  uyitanga n’uyakira hari ibanga baba baziranyeho, iyo hatagize utera intambwe ngo atange amakuru biba bigoranye kuyitahura. Abantu biyumvishe ko ruswa nta keza kayo.”

Dr Murangira B. Thierry yakomeje asaba abantu kumva ko bakwiye kujya batanga amakuru ya ruswa kuko amategeko yorohejwe.

Yagize ati “Turasaba abantu gutera intambwe kuko itegeko ryarabyoroheje, umuntu agusabye ruswa ukayitanga ugahita utanga amakuru mbere y’uko iperereza ritangira ntabwo ukurikiranwa. Ibyo byakozwe kugirango impande zombi zitabihisha.”

Gusa kugenza icyaha cya ruswa kimwe n’ibindi byaha biracyagoranye kuko abaryi ba ruswa n’abandi bakora ibyaha baba babanje gushaka amayeri yo gusibanganya ibimenyetso byatuma bafatwa. Aha niho yavuze ko abagenzacyaha n’izindi nzego zirwanya ruswa bahora bahugurwa mu kugenza ibyaha bya ruswa.

Ubu bushakashatsi bwa Corruption Perceptions Index bukaba bukorwa buri mwaka ku bantu bakora mu nzego za leta z’ibihugu 180 ku Isi, bwatangiye gukorwa na Transparency International mu mwaka w’ 1995.

Mu byitabwaho bukorwa ku bakora mu nzego za leta harimo kureba imiterere ya ruswa mu nzego za leta, uburyo abaturage bagana izo nzego bashaka serivise uburyo bakwa ruswa, n’ibindi birimo amategeko ashyirwaho agamije kurandura ruswa burundu.

Mu karere u Rwanda ruza ku isonga mu kurwanya ruswa

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. Karamaga Jeanine

    January 25, 2022 at 8:47 pm

    Ese twakwemeza ko umwanya badushyiraho ariwo koko? Batwiba amanota cyanga baratubera? Biragoye gusubiza icyo kibazo yuko ibi bipimo byibanda ku bintu biba bitangazwa mu gihugu. Ibihugu byemerera ibitangazamakuru gutangaza ibibera mu gihugu byose, bitakaza amanota yuko ruswa yo mu nzego zo hejuru ijya hanze. Urugero ni nka Namibia aho bashyize hanze ibya Perezida n’abaminisitiri kuri za ruswa mu itangwa ly’impushya z’ubulobyi. Mu Rwanda, ntawatinyuka kuvuga ngo Perezida yariye ruswa yuko atarara. Ubaze abanyamakuru bafungiwe kuba hari inkuru zerekana akarengane mu isenyerwa ly’abaturage kubera ikibazo cya ruswa ziri mu nzego z’ibanze, wakwibaza ikigero dukwiye! Nashekejwe n’umutegetsi uherutse kwakira ruswa mu ruhame maze ati: sinari kuyanga yuko bitari mu muco ariko rero sinzayinjiza iwanjye! HEHEHEHE!

  2. hitimana

    January 26, 2022 at 11:24 am

    Nibyo rwose.Mu bihugu duhana imbibi n’ahandi,barya Ruswa ku mugaragaro kandi ku bwinshi.Report ya Transparency International Rwanda,yerekana ko mu mwaka wa 2021,abaturage 23%, nukuvuga abagera hafi kuli 3 millions,basabwe gutanga ruswa.Abarwanya Ruswa,benshi nabo barayirya.Amaherezo azaba ayahe? Nkuko Ibyakozwe 17,umurongo wa 31 havuga,Imana yashyizeho Umunsi w’imperuka,ubwo izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarya Ruswa.Soma Imigani 2:21,22.Uwo niwo muti rukumbi wa Ruswa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI