Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Perezida wa Malawi yirukanye Guverinoma yose ayishinja ruswa

Lazarus Chakwera, Perezida wa Malawi yirukanye abagize Guverinoma ye bose abashinja ruswa.

Lazarus Chakwera, Perezida wa Malawi

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo ku wa Mbere, Perezida Chakwera yavuze ko agiye guhangana n’icyo ari cyo cyose kijyanye n’imyitwarire idakurikiza mategeko ku bakoze ba Leta.

Yavuze ko mu minsi ibiri azaba yatangaje abagize guverinoma nshya.

Ba Minisitiri batatu bararegwa barimo uw’Ubutaka watawe muri yombi mu kwezi gushize kubera ikirego cya ruswa.

Minisitiri w’Umurimo yashinjwe kuyobya amafaranga ajyanye no kurwanya Covid, naho Minisitiri w’Ingufu aregwa kwivanga mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri petrol agamije kubibonamo indonke.

Aba ba Minisitiri bose bahakana ibyo birego bibari ku mutwe.

Perezida Chakwera yagiye ku butegetsi muri 2020, yavuze ko azahangana na ruswa.

Mu Byumweru bibiri bishize hari Amadini akomeye muri Malawi yamubwiye ko nta mbaraga zihagije arimo ashyira mu guhangana n’ikibazo cya ruswa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI