Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Inzu ziciritse zubatswe n’Akarere imwe ni miliyoni 19Frw, abaguzi bati “zirahenze!”

*Izi nzu zubatswe muri 4 in One (inzu imwe irimo inzu 4), agaciro k’inzu imwe ni miliyoni 19Frw

Inzu ziciriritse 8 zubatswe mu kibanza kimwe zigiye kumara imyaka 3 ku isoko zitarabona abazigura, izo nzu ziri mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli, mu Murenge wa Shyogwe imwe igiciro cyayo ni miliyoni 19Frw.


Buri nzu ifite agaciro ka Miliyoni 19, abashaka kuzigura bakifuza ko Akarere kagabanya ibiciro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko ziri ku isoko zishaka abaguzi, none hashize imyaka 3 zitaragurwa.

Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Karere ka Muhanga, Nzabonimpa Onesphore avuga ko buri nzu ifite agaciro ka Miliyoni 19Frw bivuze ko uko iriya nzu ihagaze agaciro kayo kose ari miliyoni 76Frw.

Nzabonimpa avuga ko kuba zimaze iki gihe zitarabona abaguzi biterwa n’umuco wa bamwe mu baturage banga gutura ahantu hamwe, bagitsimbaraye ku muco wo hambere usaba ko umuntu atura ukwe mu gipangu.

Cyakora akavuga ko hari abatangiye kuzirambagiza, bashaka gufata inguzanyo muri Banki ngo babe bazajya bishyura batanze inyungu ziri ku gipimo cyo hasi.

Yagize ati ”Ubu twashyize itangazo kuri website y’Akarere, hari banki 3 ziteguye kubaguriza vuba.”

Uyu Muyobozi w’Ishami yibukije abaturage ko mu gishushanyo mbonera cy’Akarere bakoresha, gisaba ko nta muntu uzongera guhabwa icyangombwa cyo kubaka kirengeje metero kare 100 cyangwa 150.

Akavuga ko ubu buryo bushya bw’imiturire, bugamije gukoresha ubutaka neza.

Habiyakare Emmanuel avuga ko usibye  kuba ziri hamwe, n’igiciro cyazo kiri hejuru, agasaba ko bagabanya kuko kubona ayo mafaranga no kuyishyura banki bigoranye muri iyi minsi.

Ati “Abafite amafaranga usanga biyubakira inzu bifuza, habayeho kugabanya ibiciro haboneka abakiliya bazigura.”

Mu myaka ishize, muri uyu Mudugudu wa Munyinya, Akarere ka Muhanga ku bufatanye na Sosiyete y’ishoramali ya Muhanga(SIMU) baguze ibibanza bigurishwa abaturage na bamwe mu bakozi ba Leta,gusa imicungire y’ayo mafaranga bivugwa ko yagiye acungwa nabi ndetse hagakekwako hari n’abayanyereje kuri ubu batangiye kubazwa na RIB y’iKigali.

Izi ni izindi nzu 4 ziri inyuma, ibikoni n’ubwiherero biri imbere yazo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

3 Comments

3 Comments

  1. Kanyarwanda

    January 25, 2022 at 4:52 pm

    (Ihuriro ry’ubutaka,imirire, ubucyene n’uburenganzira bwa muntu)
    Ubundi abantu n’abantu ;bishatse kuvuga kwibyo bacyeneye ari bimwe ; cyangwase, niba ibyo bacyeneye ari bimwe,n’abantu.
    Twanakongeraho kw’ibyushyikira bidasobanuye ibyucyeneye,ahubwo ibyucyenera aribyo byakagombye gusobanura ibyushyikira.
    [urugero rw ’ubutaka(no kubwigarurira) mugusobanura izi nteruro ebyiri]
    1)Ibyushyikira bisobanura ibyucyenera(abantu nti babaho kuko ibyo bacyenera atari bimwe )
    2)Ibyucyenera bisobanura ibyushyikira(abantu babaho koko kuko,… « uzuza »)
    Iyo abo bita(cyangwase biyita) « investors » baguze ubutaka,umugambi ab’a afite,nuko bumuha inyungu(akoresha kugirango yishyure « ideni » rya banki),akoresha no mubindi acyeneye(1)).
    Bityo, ubucyene buraduje,ubuziranenjye bwimirire buragabanutse,uburenganzira bw’umunyarwanda buragabanutse(cyangwase buvuyeho).
    Ibyihishe inyuma y’iyi nyito rusange « investors »cyangwase « umushoramari »,iyo umuntu abyitegereje,icyasiga n’uduga ry’ubucyene,uburenganzira buvuyeho,…

    Koko barambagije umu proconsul w’igitangaza.

  2. Rwanda

    January 25, 2022 at 7:30 pm

    Iyingiye niba ari umuryango umwe N’a MILIYONI 5 sinazishyura ,simbona ari ibibandahori?????

  3. Ganza

    January 26, 2022 at 2:06 am

    Hari igihe nubaza nti”ibintu bikorwa rimwe na rimwe biba byatekerejweho”? Ibi kandi ni ingaruka zizahoraho kuko abagenerwabikorwa nta ruhare bagira mu bibakorerwa. So ntabwo bitangaje kuba 3yrs zishize nta n’inyinya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI