Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Goma: DJ Damas wamamaye mu kuvanga imiziki yitabye Imana

Damas Tegera wamamaye nka DJ Damas mu kuvanga imiziki no gufatanya n’abandi bahanzi mu ndirimbo zibyinitse, wafatwaga nka nomero ya mbere mu Mujyi wa Goma no muri Kivu ya Ruguru, yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022.

DJ Damas Tegera uzwi mu kuvanga imiziki yitabye Imana

Amakuru aturuka mu muryango we avuga ko DJ Damas yahitanywe n’indwara y’umuvuduko w’amaraso, yaguye mu bitaro bya Charité Maternelle de Goma.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo yajyanywe mu bitaro aza kwitaba Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.

Yari umwe mu bavanga imiziki bubashywe muri DR Congo no mu karere.

DJ Damas Tegera azwi cyane mu bitaramo bikomeye mu Mujyi wa Goma, Kinshasa, Lubumbashi n’ahandi.

Usibye muri RD Congo, uyu munyabigwi ari mubazwi mu bitaramo bihuza aba DJ,s byaberaga mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.

Yitabye Imana ariwe waruyoboye aba DJ,s bo muri Kivu ya Ruguru, niwe ufite ibikombe bibiri biheruka mu marushanwa ahuza abavanga imiziki.

Yibukirwa kandi mu byishimo by’agatangaza yagiye atanga muri Festival Amani ibera mu Mujyi wa Goma, inshuro enye ziheruka niwe mu DJ umwe rukumbi wakiraga ibyamamare bikomeye byitabiriye iri serukiramuco.

Imana imwakire.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI