Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

AFCON2021: Abantu 8 bishwe n’umubyigano kuri Stade ya Yaoundé

Abantu umunani harimo umwana w’imyaka 6 bitabye Imana, abagera kuri 50 barakomereka mu mubyigano wo kwinjira muri Stade, ku mukino wahuje Cameroon n’ibirwa bya Comoros.

Abantu benshi bari inyuma ya Stade bashaka kwinjira ngo barebe ikipe y’igihugu cyabo ikina na Comoros

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurica, CAF, mu itangazo yasohoye yavuze ko ibi byabaye ku munsi w’ejo taliki 24 Mutarama 2022, mbere y’umukino wa Cameroon n’Ibirwa bya Comoros, umukino warangiye Cameroon itsinze ibitego 2-1.

CAF yahise itangaza ko igiye gukora iperereza ku byabaye kugira ngo hamenyekane icyateye iryo sanganya ryahitanye ubuzima bw’abantu.

Ibitaro byitwa Massassi biri hafi y’iyo Stade byatangaje ko inkomere zo zirimo kuvurwa harimo n’agahinja kataruzuza umwaka.

Minisitiri w’Ubuzima aganira n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) yavuze ko abantu umunani bitabye Imana bari mu byiciro binyuranye.

Yagize ati “Umunani batangajwe ko bapfuye barimo abagore babiri bari mu kigero cy’imyaka 30, abagabo bane na bo bari mu myaka 30, umwana muto ndetse n’undi muntu wajyanywe n’umuryango we.”

Uwo muyobozi kandi yavuze ko abagizweho ingaruka bahise bajyanwa n’imbangukiragutabara, ariko umubyigano w’ibinyabiziga wari mu muhanda watumye batabasha gutanga ubutabazi bwihuse.

Ubusanzwe iyo Stade ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 60,000 ariko kubera amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bitegetswe ko itagomba kurenza 80% by’ubushobozi bwayo.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI