Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umushinga ”Green Gicumbi” umaze guha akazi abaturage ibihumbi 21

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko bumaze guha akazi abaturage ibihumbi 21 binyuze mu mushinga ”Green Gicumbi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi,Nzabonimpa Emmanuel avuga ko ‘umushinga Green Gicumbi’ umaze guha akazi abaturage ibihumbi 21

Umushinga”Green Gicumbi” muri aka Karere watangiye mu mwaka wa 2019.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi  Nzabonimpa Emmanuel avuga ko  abahawe akazi ari abo mu Mirenge 9 uyu mushinga ukoreramo.

Nzabonimpa yavuze ko akazi abo baturage bakora harimo abakora mu materasi y’indinganire, amaterasi yikora, kubaka imidugudu y’abatishoboye bari batuye mu manegeka, gutera ibiti, gusazura amashyamba no kubaka ibigega bifata amazi byose bigamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurwanya imihindagurikire y’ibihe.

Ati ”Guha akazi abaturage benshi byatumye igipimo cy’abishyura mutuweli mu Karere kizamuka, ubu turi ku mwanya wa 4 ku rwego rw’igihugu kubera ko abaturage binjiza amafaranga.”

Uyu Muyobozi yanavuze ko  abahawe akazi bari biganje mu baturage bakoreshaga bakanacuruza ibiyobyabwenge bakuye mu gihugu cy’abaturanyi.

Mbabazi Sandrine  umwe mu bahawe akazi n’uyu mushinga, avuga ko ku munsi ahembwa ibihumbi 2 bakayamuha nyuma y’iminsi 5.

Ati ”Mbere yuko uyu mushinga uza, twacururizaga ku mupaka wa Gatuna  aho bawungiye abantu batubwiraga ko inzara igiye kutwica, uyu munsi turiho neza kuko duhembwa.”

Umuyobozi w’Umushinga ”Green Gicumbi” Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko abamaze guhabwa akazi, kuri ubu barimo kwigishwa uburyo bwo kwizigamira kugira ngo igihe umushinga uzaba uhagaze, abaturage bazabe bafite n’ubumenyi bwo gukorana n’amabanki.

Yagize ati ”Usibye guhabwa akazi, aho umushinga ukorera umusaruro mu bihingwa bitandukanye byera muri iyo Mirenge wikubye inshuro 3.”

Mu myaka 6 umushinga ”Green Gicumbi” uzamara ukorera muri aka Karere ka Gicumbi, uteganya guha akazi abaturage ibihumbi 150.

Muri iyo myaka 6 umushinga”Green Gicumbi” uzakoresha ingengo y’Imali ya miliyari 33 y’amafaranga y’uRwanda.

Umushinga ‘Green Gicumbi’ wazamuye umusaruro w’ingano

Abaturage bafite akazi mu bikorwa byo kubakira inzu abatishoboye bari batuye mu manegeka.

Inzego zitandukanye, abanyamakuru 60 bifatanyije n’abaturage gutera ibiti.

Umuyobozi w’umushinga ‘Green Gicumbi’, Kagenza Jean Marie Vianney avuga ko mu myaka 6 bateganya guha akazi abaturage ibihumbi 150

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Gicumbi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI