Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Lomami Marcel yagize ikiniga asobanura impamvu yo gutsindwa na Marines 3-0

Umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, Lomami Marcel yavuze ko kubura abakinnyi bagera kuri 4 babanza mu kibuga ari kimwe mu byatumye ikipe itsindwa na Marines FC 3-0.

Lomami Marcel yagize ikiniga asobanura gutsindwa kwa Rayon Sports

Rayon Sports ku Cyumweru yari yakiriye Marines FC mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, Marines itsindira i Kigali ibitego 3-0.

Bamwe mu bakinnyi babanza mu kibuga barimo Muvandimwe JMV, Nizigiyimana Karim Mackenzie na Nishimwe Blaise bari batemerewe gukina umunsi wa 14 kubera amakarita ku ruhande rwa Rayon Sports, hari kandi na Onana Willy ufite ikibazo cy’imvune.

Nyuma y’uyu mukino, Lomami yavuze ko kuba atari afite abakinnyi bose ari kimwe mu bintu byamukozeho.

Ati “Urebye nta kintu kiri kubura ni uko dutsinzwe, abakinnyi banjye babuze kuko iyo baza kuba bahari ndumva ko twari gukora ibishoboka kuko nibo bari bamaze kumenyerana, urumva nari mfite abakinnyi benshi bari basanzwe badakina n’abandi bari bavuye mu burwayi.”

Ababjijwe niba yaba yibeshye ubwo yakoraga impinduka mu gice cya kabiri havamo Mugisha François Master hakajyamo Niyonkuru Sadjati, nibwo ikiniga cyamufashe kuvuga biranga.

Ati “Ntakwibeshya byaba birimo kuko twifuzaga ko twataka, Master ntabwo yakinnye nabi twifuzaga ko Iranzi aguma hariya inyuma, Sadjati nari namubwiye ko agume hagati ku buryo afasha ba rutahizamu bacu abaha umupira wa nyuma kuko twakinaga dusa n’abugarira, twageze aho turavuga ngo reka dufungure dukine. Hari imipira yagiye atakaza asubiza inyuma niyo yatuzaniye ikibazo (aha nibwo ikiniga cyahise kimufata kuvuga biranga).”

Rayon Sports izasoza imikino ibanza ya shampiyona ya 2021-22 ikina na Gasogo United ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama, 2022.

Ikipe ya Rayon Sports yabanje mu kibuga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI