Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Mutabazi wabuze mu ruhame yongeye kuboneka i Abu Dhabi

Umukinnyi wabigize umwuga wa Volleyball Mutabazi Yves ukinira ikipe ya Al Jazeera yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nyuma y’iminsi hatazwi aho aherereye yabonetse.

Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko yabonye Yves Mutabazi wari waraburiwe irengero

Ibura rya Yves Mutabazi ryamenyekanye mu Rwanda ku Cyumweru, tariki 23 Mutarama 2022, ni nyuma y’uko bivuzwe na bamwe mu muryango we batazi aho aherereye ndetse na telefone ye itari ku murongo.

Ibi bikimara kumenyekana, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yavuze ko irimo ikora ibishoboka byose ku bufatanye n’inzego zo muri iki gihugu zibifitiye ububasha ngo bamenye aho aherereye.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 24 Mutarama 2022, nibwo mu masaha y’umugoroba Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu yasohoye itangazo ko Mutabazi Yves bamaze kumenya aho aherereye, bavuga ko icyatumye abura mu ruhame ari impamvu y’uburwayi.

Itangazo rigira riti “Umukinnyi w’Umunyarwanda w’umukino wa Volleyball Yves Mutabazi wavuzwe ko yaburiwe irengero yasanzwe Abu Dhabi n’Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko yabuze kubera impamvu z’uburwayi, riti “Yabuze mu ruhame kubera impamvu z’uburwayi, gusa ubu ameze neza. Mu kubaha ubuzima bwite bwe Yves Mutabazi azitangariza byinshi ku ibura rye mu gihe azumva ameze neza.”

Amabasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yashimiye inzego zo muri iki gihugu zakoze uko zishoboye kugirango uyu mukinnyi aboneke, bashimiye kandi n’abandi bantu batanze amakuru yatumye aboneka.

Amakuru yari ahari nuko Mutabazi yari amaze icyumweru kirenga atagaragara mu ruhame, ni nyuma y’uko yari yagiye agaragaza ko atameze neza ndetse akanasaba ubufasha bwo kugaruka mu Rwanda kugeza naho yanasabye ubufasha Perezida wa Repubulika. Ibi akaba yarabitangaje abinyujije ku  rukuta rwe rwa Instagram.

Mutabazi Yves ni umwe mu bakinnyi nkingi ya mwamba mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball aho yamabara nimero gatanu mu mugongo, gusa yakiniye n’amakipe arimo APRF VC, REG VC n’ikipe ya Gisagara VC.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI