Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: MINISANTÉ yahaye ibitaro bya Kabgayi abaganga 5 b’inzobere

Minisiteri y’Ubuzima yahaye ibitaro bya Kabgayi Abaganga 5 b’inzobere biyongera ku bandi 8 ibi bitaro bisanganywe.

Ibitaro bya Kabgayi byabonye Abaganga 5 b’inzobere

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kabgayi Dr Muvunyi Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko  mu baganga 5 bahawe harimo ushinzwe kubaga amagufwa, ushinzwe kuvura indwara zo mu muhogo, amazuru, akanwa, amatwi n’amaso n’ushinzwe kuvura indwara z’umubiri.

Muvunyi yavuze ko mu bandi baganga b’inzobere bahawe hiyongeraho ushinzwe  kuvura indwara rusange n’abandi baganga 2 bashinzwe gutera ikinya.

Cyakora akavuga ko ibikoresho muganga ushinzwe kuvura indwara zo mu muhogo, amazuru, akanwa, amatwi n’amaso  bidahagije ko hakenewe ibindi byiyongera ku byo basanganywe.

Yagize ati: ”Ikintu cyiza twishimira ni abaganga b’inzobere twahawe, ibikoresho bibura Minisiteri izabitanga.”

Muvunyi avuga kandi ko hari ishami ryita ku ndembe bazashyira mu nyubako nshya iri hafi kuzura.

Yavuze ko mu bikoresho bibura bya serivisi ishinzwe kubaga amagufwa, gusa basanze hakenewe miliyoni 300Frw, akavuga ko nubwo nta barura bari bakora ry’ibikoresho bindi babura, ariko bizakenera ingengo y’imali itubutse kuko ibikoresho byo  kwa Muganga bihenda kurusha inyubako ubwayo.

Gusa akavuga ko hari ibyo Minisiteri y’Ubuzima iherutse kubaha, birimo imashini zimesa, izumutsa n’imashini zifasha mu gutanga ikinya, n’uruganda rutunganya umwuka abarwayi bakenera (Oxygène).

Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko bakira ku munsi abarwayi  barenga 300, bukavuga ko bahawe ibikoresho byaborohera gutanga serivisi nziza.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE .RW/Muhanga.

1 Comment

1 Comment

  1. lg

    January 25, 2022 at 7:35 am

    ibi nibyo bikenewe mumavuliro ya Leta abaganga binzobere ibikoresho bigezweho bibafasha gusuzuma abarwayi ubushize nabajije ukuntu ibitaro byigenga bito Clinic bigira abaganga binzobere 20 kuzamura ibya Leta ugasanga hali mbarwa nongera kubaza ukuntu ivuriro ryigenga mu gihugu rito rigira icyuma kitaba mwivuriro na limwe rinini rya Leta !!kandi icyuma kidahenze ukurikije umumaro wacyo ivuriro ryigenga ntiwarigereranya na Minisante ntiwarigereranya na Leta icyuma kigura milliyali imwe nigice nigute cyabura byibuze hamwe kigafasha abaturage badafite ubushobozi nubwishingizi bwo kujya muli Privé Minisante igomba kwihutira kubikora kuko ninshingano zayo kubuzima bwabaturage bose cyane abamikoro make

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI