Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Karongi: ‘Mfata ngufate nundekura umbazwe’ gahunda ikataje mu guteza imbere abo muri VUP i Murambi

Hirya no hino mu gihugu hakunda kugaragara bamwe mu baturage bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bahabwa inkunga y’ingoboka ya VUP aho kugira ngo amafaranga bahabwa ababyarire umumaro bakayajyana mu kabari bakayanywera abandi bakayashora mu bindi bikorwa bibadindiza.

Abafashwa muri VUP bo mu Murenge wa Murambi bibumbiye mu matsinda abafasha kwigurira amatungo

Abo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Karongi, bazanye agashya bashinga amatsinda yo kwizigama bise “Mfata Ngufate nundekura umbazwe” aho ku mafaranga bahabwa bizigama macye bakaguramo amatungo.

Aya mafaranga baguramo amatungo nk’ingurube, ihene maze bagakora tombola bakurikije nomero, ibi babifashwamo n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi.

Semaboko Jean Pierre yabwiye UMUSEKE ko nyuma yo kwizigamira muri “Mfata ngufate nundekura umbazwe” yaguzemo ihene, ashima iyi gahunda kuko yaje ari igisubizo muri uyu Murenge.

Ati “Ubu se iri tungo nari kuzarigeraho ryari, barayampaga nkabona nta cyavamo ariko twishyize hamwe, tuzabona ifumbire, ibyare tworoze n’abandi, kwibumbira hamwe ntako bisa, bigaragara ko uko amafaranga angana kose wayizigama bigakunda, nk’ubu njye nizigama 1500 Frw.”

Abaturage bo ubwabo bizigama ku mafaranga bahabwa na VUP maze bakagura amatungo hakabaho tombola yuhabwa itungo, ni igitekerezo cyazanywe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi

Mukandanga Annonciata avuga ko aya mahirwe atazayatera inyoni ngo ahirahire agurisha itungo yabonye binyuze mu kwizigama.

Ayi “Aya ni amahirwe mbonye byanze bikunze iri tungo rizororoka, ntabwo ari iryo kurya cyangwa kugurisha, Mfata ngufate abayobozi bacu badutekerereje neza ahubwo n’abo mu yindi Mirenge bazaze batwigireho.”

Mukandanga avuga ko atarajya muri iyi gahunda amafaranga yahabwaga yahitaga ayashakamo ibyo kurya ariko ubu akaba yizigama, amaze gukuramo itungo ry’ingurube yitezehoiterambere mu minsi ya vuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Uwimana Phanuel yabwiye UMUSEKE ko ubu ari ubudasa batekerejeho nk’Intore zo muri uriya Murenge.

Ati “Mfata ngufate nundekura umbazwe, twabitekerejeho dufatanyije n’abaturage nyuma yo kubona aya mafaranga ya VUP bayahabwa ntabagirire akamaro ngo agire aho abavana n’aho abageza, twababumbiye mu matsinda hari ugezamo nk’ibihumbi 18 agahita agura ihene cyangwa ingurube.”

Akomeza agira ti “Ni ukuvuga ko bagomba gufatana urunana hato hatagira urangara agasigara, iri tungo ni iryabo ntawaribahaye ryavuye mu bwizigame bwabo, ndasaba kuyafata neza bakabona ifumbire bakagira n’umuco wo koroza bagenzi babo.”

Gitifu Uwimana avuga ko hari n’abo mu cyiciro cya Gatatu bagaragaje inyota yo kwinjira mu matsinda ya ‘Mfata ngufate nundekura umbazwe.

Kuva muri Nzeri 2021, abaturage bari muri aya matsinda bamaze kwigurira amatungo 217 arimo ingurube 142, ihene 127, inama imwe ndetse n’inka imwe yaguzwe n’umukecuru w’imyaka 94 y’amavuko.

Umurenge wa Murambi ufite Utugari dutanu n’Imidugudu 36.

Iyi gahunda ifatwa nk’agashya kazanwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Murambi wo mu Karere ka Karongi mu gihe kagera mu gihugu hose kafasha abatishoboye bahabwa VUP kurushaho kwiteza imbere.

Aba baturage bo mu Murenge wa Murambi bavuga ko iyi gahunda igeze hirya no hino mu gihugu yafasha benshi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

SYLVAIN NGOBOKA

UMUSEKE.RW/Karongi

2 Comments

2 Comments

  1. Germain NYANDWI

    January 24, 2022 at 12:46 pm

    Iyo gahunda ni nziza ahubwo yagezwa hirya no hino mu gihugu. Twishimira abayobozi batekerereza abaturage maze bakabafasha kwivana mu bukene.

  2. Bayavuge

    January 25, 2022 at 11:09 pm

    Iki gitekerezo ni kiza ubuyobozi bwarebye kure rwose umuturage wo muri VUP yitaweho inkunga Leta imugenera yamuteza imbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI