Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

FERWAFA yafatiye ibihano perezida wa Gasogi ndetse n’abakinnyi

Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa gatandatu tariki ya 8 Mutarama 2022 yafatiye ibihano Ikipe ya Etincelles FC ndetse n’abakinnyi bayo BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael kubera imyitwarire idahwitse bagaragaje ku mukino Ikipe ya Etincelles FC yakinnye na AS Kigali ku itariki ya 12 Ukuboza 2021.

FERWAFA yafatiye ibihano bikomeye KNC nyiri Gasogi United

Komisiyo ishinzwe imyitwarire yasanze abafana b’Ikipe ya Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo Ikipe ikaba ihanishijwe igihano cyo kudakinira umukino umwe ku kibuga isanzwe yakiriraho nyuma yo kumenyeshwa iki cyemezo.

Komisiyo kandi yasanze abakinnyi batatu ba Etincelles FC bararengereye bagashaka kwihanira amakosa y’abasifuzi kandi hari inzego zishinzwe kugenzura imisifurire bityo abakinnyi BIZIMANA Omar, MUDEYI Souleyman na UWIHOREYE Ismael bakaba bahanishijwe buri wese kudakina imikino ibiri (2) hamwe n’ihazabu y’ibihumbi icumi (10.000 FRW).

Inama ya Komisiyo ishinzwe imyitwarire muri FERWAFA yateranye ku wa gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 yasanze Perezida wa Gasogi United bwana KAKOOZA NKURIZA Charles yarakoze amakosa yo gusebya Perezida wa Kiyovu SC bwana MVUKIYEHE Juvenal nyuma y’umukino wahuje Ikipe ya Gasogi United na Gorilla FC.

Komisiyo yamuhanishije gusiba imikino ine (4) n’ihazabu y’ibihumbi ijana (100.000 FRW).

Komisiyo kandi yasanze Perezida wa Gasogi United, bwana KAKOOZA NKURIZA Charles yaratesheje agaciro umusifuzi wo hagati bwana AHISHAKIYE Balthazar ku mukino Ikipe abereye umuyobozi yahuriyemo na Police FC ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 bityo akaba ahanishijwe guhagarikwa imikino ine (4) mu mupira w’amaguru isubitsweho ibiri (2) n’ihazabu y’ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW).

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI