Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Ukraine vuba na bwangu

Kubera umwuka w’intambara ututumba hagati y’Uburusiya na Ukraine, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasabye imiryango y’abadipolomate bayo bari i Kyv ku murwa mukuru wa Ukraine kuva muri icyo gihugu vuba na bwangu.

Amerika yasabye abaturage bayo kuva muri Ukraine kuko hashobora kuba intambara umwanya ku mwanya

Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri iki cyumweru.

Amerika ivuga ko yatanze uburenganzira ku bakozi ba Ambasade badakeneye kuvayo ku bushake bwabo yongera iburira Abanyamerika bari mu Karere k’Iburasirazuba bw’i Burayi kuvayo ako kanya.

Yavuze ko itazabasha kubakurayo igihe intambara izaba yatangiye hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Uburusiya bufite ibihumbi by’abasirikare ku rubibi rwa Ukraine n’ibimodoka by’intambara birimo za Blinde n’imbunda nini zirasa za misile.

White House ivuga ko isaha n’isaha Uburusiya bushobora gutera Ukraine.

Uburusiya buhakana umugambi wo gutera igihugu cya Ukraine ahubwo busaba ishyirahamwe rya OTAN guhagarika ibikorwa byaryo mu Bulayi bw’Iburasirazuba no hagati.

Uburusiya kandi busaba OTAN kudahirahira ngo bushyire UKRAINE muri uyu muryango.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO: VOA

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. Frank

    January 24, 2022 at 9:19 am

    Ariko sinzi impamvu bamwe mu bantu bafite ubwenge busa n’ubusinziriye. Amerika yahagaze hariya, ikavanga amazi n’ifu, ku munota wa nyuma iti abaturage bacu mutahe vuba na bwangu.
    Ni iki kindi kibiri inyuma uretse kwishakira inyungu zabo bwite,no guteza kambayayi mu bindi bihugu?

    None se koko,babona Ukraine yarwanya uburusiya? Cyangwa baje ahubwo bagamije gucuruza intwaro zabo kuri Ukraine? None se niba bashaka kwinjira aho bashatse bose,kuki bumva ko aho bashaka kwinjira hatagira ba nyiraho cyangwa abaturanyi?! Abapolisi b’isi

  2. bagambiki

    January 24, 2022 at 9:25 am

    Nta kabuza Putin azatera Ukraine ashaka guhirika ubutegetsi bwaho.Twizere ko bitazatuma arwana na NATO (OTAN).Kubera ko byateza intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho barwanisha atomic bombs isi yose igashira.Uretse ko Imana ibacungira hafi.Ijambo ryayo rivuga ko izabatanga igatwika intwaro zose zo ku isi,igakuraho intambara,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Ibyo bizaba ku munsi w’imperuka utari kure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI