Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ambasade y’u Rwanda i Dubai yatangiye gushakisha Yves Mutabazi

Kuri iki Cyumweru nibwo hamenyekanye amakuru ko umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya VolleyBall wabigize umwuga Yves Mutabazi yaburiwe irengero aho yakiniraga ikipe ya Al Jazira SC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Amabasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangiye gushakisha Mutabazi Yves waburiwe irengero

Amakuru y’ibura rya Yves Mutabazi  mu mujyi wa Abu-Dhabi, yagiye ahagaragara kuri iki Cyumweru, tariki 23 Mutarama 2022, biturutse mu muryango we ndetse n’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri iki gihugu.

Binyuze ku mukozi ushinzwe itumanaho muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Peter Muyombano, yavuze ko nyuma yo kumenya ko Mutabazi yaburiwe irengero bashyizemo imbaraga mu kumushakisha.

Ati “Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, yamenye amakuru y’uko umunyarwanda akaba umukinnyi wa Volleyball wabigize umwuga Mutabazi Yves yaba yaraburiwe irengero ari muri UAE. Ambasade yashyize imbaraga zose zishoboka mu kumushakisha  ifatanyije n’izindi nzego zibifitiye ububasha muri iki gihugu.”

Yakomeje agira ati “Ambasade iri gukorana n’inzego zibifitiye ububasha, ariko ibindi byisumbuye ku bijyanye no kumushakisha twazabigeza ku banyarwanda mu minsi iri imbere tumaze kubona amakuru afatika kandi yizewe.”

Peter Muyombano, avuga ko nk’ambasade y’u Rwanda mu Barabu nta kintu kihariye bazi cyari gutuma ubuzima bwe bujya mu kaga. Agakomeza avuga ko barimo gukorana n’ikipe yakiniraga, gusa ngo nayo irimo kumushakisha.

Yagize ati “Ikipe yakiniraga ya Al Jazira mu murwa mukuru w’Abarabu Abu-Dhabi amakuruy’ibanze ahari nuko nabo bari kumushakisha aho aherereye. Gusa turimo dukusanya amakuru ku ibura rye.”

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iri mu bihugu bitekanye aho abantu bagenda amanywa n’ijoro, ibi ni nabyo Amabasade y’u Rwanda muri iki gihugu ihera ivuga ko nta rwikango abanyarwanda bahaba bafite ku bijyanye n’umutekano wabo.

Mutabazi Vyes aburiwe irengero nyuma y’iminsi agaragaza ko ashaka gutaha mu Rwanda, ibi byagaragazwaga n’ubutumwa yanyuzaga ku mbuga ze nkoranyambaga. Harimo nubwo yanditse asaba Perezida wa Repubulika kumufasha gutaha.

Mutabazi Yves w’imyaka 27 ni umwe mu bakinnyi ba Volleyball wabigize umwuga ndetse akanakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ibi byatumye mu Ugushyingo 2021 ahabwa igihembo na Madame Jeannette Kagame nk’umwe mu rubyiruko rw’indashyikirwa hari mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 y’umuryango Imbuto Foundation umaze ushinzwe.

Mutabazi yanyuze mu makipe akomeye hano mu Rwanda nka APR Volleyball Club, REG na Gisagara VC.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Rukundo

    January 24, 2022 at 8:07 am

    Naburira abanya rwanda bosse bajya hanze baba bagiye gucuruza cyangwa gukorera mu kindi gihugu banza ujye kuri ambassade ufate contact za ambassade.bamenye aho uba waba ugize ikibazo ukabahamaga biragaragaea KO ashobora kuba nta contact za ambassade yari afite nicyo ambassade ibereyeho.murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI