Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rev. Past Nzabonimpa Canisius yitabye Imana bitunguranye

Rev Past Nzabonimpa Canisus wo mu Itorero rya ADEPR wari waragiye mu kiruhuko cy’izabukuru yitabye Imana bitunguranye ubwo yari yagiye mu rugendo rw’ivugabutumwa nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we.

Rev. Past Nzabonimpa Canisius yaguye mu murimo w’ivugabutumwa

Rev. Past Nzabonimpa Canisius azwi mu Itorero rya ADEPR mu Rwanda no mu mahanga ya kure, azwi kandi ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube aho yakundaga gucisha ubutumwa bwiza.

Umwe mu bana be witwa Iyoyavuze Sifa yabwiye UMUSEKE ko yaguye mu rugendo rw’ivugabutumwa ngo yavuye mu rugo atarwaye batungurwa no kumva ko yitabye Imana.

Yagize ati “Mu rugo ni i Gihundwe, Papa yatabarutse, yaguye mu ivugabutumwa i Gisenyi, yagiye agiye kubwiriza, yavuye mu rugo ari muzima.”

Yakomeje avuga ko aho yari yaraye hari abapasiteri bagenzi be, ati “Mu cyumba yari yarayemo barakinguye biranga, bahamagaye RIB basanga umugeni yitahiye.”

Uyu mwana wa Rev. Past Nzabonimpa avuga ko hari amagambo batazibagirwa yakundaga kubabwira nk’abana be.

Ati “Bana banjye mwakira mwakena ntimuzabure kubaha Imana yanjye ntawundi murage mfite nzabaha
uretse kuyubaha.”

Rev Past Nzabonimpa yaboneye izuba mu Karere ka Nyamasheke mu 1957. Yashakanye na Mukarugina Stephanie, babyarana abana 10 barimo Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana na Sengurebe Joël nyiri Iyobokamana TV.

Uyu mushumba yari amaze igihe ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero rya ADEPR i Gihundwe. Yabaye Umuyobozi wa Paruwase zitandukanye muri ADEPR zirimo iya Ntura, Bigutu, Rwahi na Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu rwahoze ari Ururembo rw’Iburengerazuba.

Abo mu muryango we bavuga ko hataramenyekana umunsi wo kumushyingura.
Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW/RUSIZI

1 Comment

1 Comment

  1. Christian

    January 24, 2022 at 7:14 am

    Hallelujah Imana ishimwe ubwo itahanye umugeni wayo. Mwene Data aratashye kandi atashye neza reka duhimbaze Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI