Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urukiko rwategetse ko umunyemari Mudenge afungwa by’agateganyo, hari hashize igihe gito afunguwe

Kuri uyu wa Gatanu Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwanzuye ko hari impamvu zifatika zituma umunyemari Mudenge Emmanuel afungwa by’agateganyo, akekwaho guhimba inyandiko agamije kuzimiza umwenda wa miliyoni 106Frw yagujije muri Banki ya Kigali (BK).

Mudenge ahakana ibyo aregwa agasaba urukiko kutamufunga ku mpamvu zirimo iz’uburwayi

Icyemezo cy’urukiko cyasomwe saa cyenda (15h00) zuzuye, Inteko y’Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’Urukiko niyo yagisomye.

Haba Mudenge Emmanuel na Ruzibiza Modeste baregwa hamwe n’ababunganira mu mategeko mu isoma ntibagaragaye mu Rukiko.

Ubushinjacyaha ntabwo ntabwo bwari mu cyumba cy’iburanisha.

Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma Mudenge Emmanuel akomeza gukurikiranwa afunze agafungirwa muri Gereza ya Nyarugenge iminsi 30 by’agateganyo, akazarindira kuburana mu mizi.

Rwategetse ko Ruzibiza Modeste bareganwa we afungurwa by’agateganyo akazaburana mu mizi adafunze kuko nta mpamvu zikomeye Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko zatuma akomeza kuburana afunze.

Mu iburanisha ryabaye ku wa 19 Mutarama, 2022 ku funga n’ifungurwa by’agateganyo, abaregwa baburanye bahakana icyaha, bakavuga ko nta shingiro gifite ko ahubwo bakavuga ko Ubushinjacyaha bugamije ko bahera muri Gereza.

Ruzibiza Modeste wambaye ikote Urukiko rwategetse ko arekurwa by’agateganyo akazaburana mu mizi adafunze

Mudenge Emmanuel yaburanye yunganiwe na Me Komezusenge Deogratias na Me  Bagabo Faustin naho Ruzibiza Modeste we yaburanye yunganiwe na Me Mitsindo Tom na Me Colin Gatete.

Mudenge Emmanuel yari yabwiye Urukiko ko kumufunga byashyira ubuzima bwe mu kaga kuko arwara indwara zidakira zirimo Diabete, Umuvuduko w’amaraso n’indwara y’umutima nk’uko byemejwe na muganga ubifitiye ububasha.

Asubiye muri Gereza ya Nyarugenge nyuma yaho yari yarekuwe n’Urukiko Rukuru ku wa 17 Ukuboza, 2021 amaze amezi 20 muri Gereza afunzwe.

Nyuma y’iminsi 10 arekuwe yongeye gutabwa muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, iki cyaha yavuze ko yakibajijweho ubwo yatabwaga muri yombi muri Gicurasi, 2020.

Mudenge afite iminsi 5 yo kujurira.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/umunyemari-mudenge-yasabye-urukiko-kumurekura-kuko-ashobora-kugwa-muri-gereza.html

Me Bagabo Faustin ni umwe mu bunganira mu mategeko Mudenge Emmanuel bari kumwe mu Rukiko

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

JEAN PAUL NKUNDINEZA
UMUSEKE. RW

2 Comments

2 Comments

  1. Kalinda

    January 21, 2022 at 9:29 pm

    Uyu mugabo Mudenge Emmanuel na mushutiwe magara Felicien Munyaneza nibo bajura bakuru igihugu cy’uRwanda gifite.

  2. Gisa

    January 26, 2022 at 4:52 am

    Ntitwagusabye nguze utukane hano cg uze ushinje abantu ubwo haricyo mupfa nawe uzajye kubarega utange ibimenyetso

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI