Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Umusore afunzwe akekwaho gusambanya ihene ebyiri z’umuturanyi

Mu gihugu cy’Uburundi Mu Ntara ya Bubanza muri Komine Rugazi ahitwa Kirengane hari umusore w’imyaka 19 afunzwe akekwaho gusambanya ihene ebyiri z’umuturanyi nk’uko bitangazwa n’abaturage bo muri ako gace.

Umusore yatawe muri yombi acyekwaho gusambanya ihene z’umuturanyi

Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze, bataye muri yombi uyu musore kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama 2022, afungiwe ku gasho ka Polisi kuri zone ya Muzinda.

Abaturage bavuga ko umugore, nyiri izo hene, yumvise zihebeba cyane ari mu murima, agiye kureba ikibaye asanga uwo musore ari muri yagapfe yagapfe, akora ayo mahano.

Nyiri izo hene yahise yitabaza abaturanyi ngo bacocotse iby’icyo kibazo, uyu musore yanditse ibaruwa isaba imbabazi maze arazihabwa ariko ubuyobozi buhita bujya kumufunga.

Ubuyobozi bwo mu nzego zo hasi bwahisemo kumujyana imbere y’amategeko kugira ngo aryozwe icyo cyaha yakoze.

Igipolisi kuri Zone Muzinda kivuga ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane uko kiriya cyaha cyakozwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

IVOMO : RADIO  ISANGANIRO

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. mazimpaka

    January 22, 2022 at 10:36 am

    Mu maso y’Imana,gusambanya inyamaswa ni icyaha.Bisome muli Kuva 22:19.Kimwe n’ubusambanyi busanzwe,homosexuality,pedophilia (gusambanya abana b’abahungu),etc…Nkuko 1 Abakorinto 5:9,10 havuga,abo bose ntabwo bazaba mu bwami bw’imana.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko bitabye imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI