Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umunyamahanga ukorera mu Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka itanu

Umugabo witwa Jin Joseph ukomoka muri Korea akaba yaregwaga icyaha cyo Gukoresha inyandiko mpimbano, nyuma yo kujurira kikongera kumuhama yakatiwe gufungwa imyaka 5 no kwishyura ihazabu ya miliyoni 3Frw.

Jin Joseph yaburanye adafunzwe ndetse ahakana ibyo aregwa nubwo Urukiko rwabimuhamije inshuro ebyiri

Muri Werurwe, 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwahamije uriya Munyakoreya icyaha yari akurikiranyweho rumukatira igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni ishatu, runategeka ko agomba guha indishyi z’akababaro uwitwa Kanyandekwe Pascal zingana na Frw 30. 500.000 kuko yamushoye mu manza zitari ngombwa, n’igihembo cya Avoka.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rukuru ko ubujurire bwa Jin Joseph butakwakirwa ahubwo hagumaho icyemezo cy’Urukiko rwa mbere.

Uyu mugabo ukomoka muri Koreya y’Epfo utarishimiye imikirize y’urubanza yahise ajuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, agana Urukiko Rukuru.

 

Isomwa ry’urubanza ryatinze, uregwa ntiyari mu Rukiko

Ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama, 2022 saa kumi z’umugoroba nibwo Urukiko Rukuru rwatangiye gusoma imyanzuro y’urubanza,  ubundi rwagombaga gusomwa saa tanu za mugitondo (11h00 a.m). Rwaje kwimurwa rushyirwa saa munani z’igicamunsi (14h00) nabwo rurimurwa zigeze ruza gusomwa saa kumi (16h00).

Umucamanza yiseguye avuga ko amasaha yo gusoma urubanza rwa Jin Joseph yagiye ahindagurika kubera izindi manza zigera ku 10 zagombaga gusomerwa hamwe n’uru, bituma amasaha ahinduka.

Isomwa ryarwo ryayobowe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko. Mu rukiko Ubushinjacyaha ntabwo bwari buhagarariwe.

Jin Joseph yasomewe atari mu Rukiko n’Umunyamategeko we ntabwo yahagaragaye kuko n’ubundi baburanye hifashishijwe ikoranabuhanga, gusa mu rukiko harimo Me Emmanuel Muragijimana wamusemuriraga mu gihe cy’urubanza rw’ubujurire nyuma yo kurusoma yahise ajya kumubwira imyanzuro y’urukiko.

Ubwo umucamanza yasomaga uru rubanza yavuze ko Jin Joseph Ubushinjacyaha bwamukurikiranyeho icyaha cyo Gukora no Gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha gihanishwa ingingo ya 267 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano.

Umucamanza ati “Ubujurire bwa Jin Joseph urukiko rwabwakiriye kuri bimwe.”

Yavuze ko nyuma yo kumva impande zombi Urukiko rwafashe umwanzuro ko Jin Joseph ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu (Frw 3,000, 000).

Umucamanza yavuze ko indishyi z’akababaro zigera kuri miliyoni mirongo itatu (Frw 30,000,000) Jin Joseph yari yaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yagombaga guha Kanyandekwe Pascal zo zikuweho, kuko urukiko rwazimuciye ruterekanye inkomoko yazo.

Umucamanza ati “Niyo mpamvu twavuze ko ubujurire bwa Jin Joseph bwakiriwe kuri bimwe.”

Ubwo umucamanza yasomaga icyemezo cy’urukiko ntabwo yigeze avuga ko Jin Joseph ahita atabwa muri yombi kuko mu iburanisha ryabaye ku wa 06 Ukuboza, 2021 Ubushinjacyaha butigeze bubisaba.

Jin Joseph yatangiye gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha muri Mutarama 2019 adafunze kugeza igihe urubanza ruzabera itegeko.

Mu rubanza rwabaye rw’ubujurire, mu intangiriro z’Ukuboza, 2021 Jin Joseph yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype.

Yagaragaye yunganiwe na Me Kabera Johnson kuva yatangira gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) muri 2019.

Jin Joseph ubwo habaga urubanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yaburanishijwe adahari kuko inshuro zose yahamagajwe n’Urukiko ntiyigeze yitaba, ibyo byatumye Umunyamategeko we Me Johnson Kabera adashobora kumwunganira kuko imanza nshinjabyaha nta we uzihagariramo undi, iyo uregwa atabonetse.

Urubanza ruraba rukaburanishwa umuburanyi adahari, ni byo byakozwe kuri Jin Joseph.

Urukiko Rukuru rwakuyeho indishyi za miliyoni 30Frw yari yategetswe guha Kanyandekwe

 

Imiterere y’ikirego cya Jin Joseph Umunyakoreya y’Epfo ushinjwa uburiganya akambura za miliyoni

Muri 25 Mutarama, 2019 Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) bwakiriye ikirego cya Kanyandekwe Pascal arega Umunya-Kereya y’Eepfo witwa Jin Joseph, uyu munyakoreya umwirondoro we werekana ko atuye mu Mujyi wa Kigali, mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Kacyiru, mu Kagali ka Kamurwa, mu Mudugudu wa Umutekano.

Kanyandekwe Pascal avuga ko bafatanyije na Jin Joseph gushinga Sosiyete yitwa MUTARA E&C LTD, ariko uyu Munyakoreya aramuhemukira.

Mu byaha yamureze birimo icy’Ubuhemu, n’icyaha cy’Inyandiko mpimbano ndetse n’inyandiko itavugisha ukuri.

Kanyandekwe yavuze ko JIN Joseph ngo yahimbye kasha (stamp) ayita ifite ishusho y’urukiramende iyita iya MUTARA E&C Ltd kandi kashi ya Company ifite ishusho y’uruziga.

Iyo kasha yahimbye yayishyize ku nyandiko yitwa QUOTATION (ibiga ibiciro by’isoko) muri Gicurasi 2017 agaragaza ko bagiye gutegura ibigendanye n’isoko rya MPANGA IRRIGATION

PROJECT ryo gukora imirimo itandukanye kandi ibyo bikorwa byose byari byarakozwe mu mwaka wa 2016 kuko hatanzwe final notification ku watsindiye isoko tariki 15/03/2017.

JIN Joseph yaje gufungura company mu birwa bya Maurice (Mauritius) ifite amazina ahuye neza (yitiranwa) na MUTARA E&C Limited, asangiye na KANYANDEKWE Pascal mu Rwanda ndeste anayifungurira konti (bank account) akoresheje kashe (stamp) ya company yo mu Rwanda, iyo soyete ikora nk’ibyo bakoraga mu Rwanda kandi ntiyamenyesheje uwo bafatanyije ari we Kanyandekwe.

Mu gufungura iyiroya kanti Jin yavuze ko ari iyo azajya yishyurirwaho amafaranga y’ibikorwa bya MUTARA E&C LIMITED asangiye na KANYANDEKWE Pascal.

Gusa, ngo Jin afungura iriya company muri Maurice, yavuze ko ari we munyamigabane wayo wenyine 100%,  akaba yarashakaga ko ibikorwa yari afatanyije na Kanyandekwe mu Rwanda amafaranga yabyo agomba kujya yishyurwa akajya kuri iyo konti y’iyo company yafunguje muri Maurice ye wenyine.

Muri dosiye UMUSEKE waboneye kopi, Jin Joseph ku isoko ryapiganiwe rifite agaciro k’ayegera miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda (960,000$), mu mafaranga asaga miliyoni 600Frw  (635,000$), akoresheje ya konti iri mu birwa bya Maurice yajyanyeyo asaga miliyoni 200 (258,000$) nyamara Kanyandekwe atabizi.

Ku rwego rwisumbuye, Me Uwizeyimana Jean Baptiste uhagarariye Kanyandekwe Pascal mu ikirego cy’indishyi yari yasabye indinshyi z’akababaro harimo n’igihemo cya avoka zingana na Frw 30.000.000.

Jin yaburanye ahakana ibyaha byose ashinjwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

JEAN PAUL NKUNDINEZA
UMUSEKE. RW

9 Comments

9 Comments

  1. Lamabert

    January 21, 2022 at 12:36 pm

    Bamwe mu banyakoreya yepfo bafite ibiba,o byubutubuzi kanndi bakomoka mu gihugu cyihagazeho.
    Bajye bamera nkabayapani. Wakoranye nabo nta bandi banyaziya mwakorana

  2. Kalisa

    January 21, 2022 at 12:40 pm

    Uyu musaza ni umujura rwose, inkiko zo mu Rwanda mwakoze akazi keza kumufata…twizere ko n’abandi nka we bazajya bafatwa! Nta mpamvu y’uko abanyamahanga baza kutwiba ibyacu twikorera iwacu! Well done!!

    • Claude

      January 21, 2022 at 2:06 pm

      Abanyamahanga barakabije Abanyamerika ba nyiri heaven restaurant mu kiyovu ni abambuzi kandi basuzugura abanyarwanda.

  3. Kandare

    January 21, 2022 at 4:09 pm

    RDB ikwiye gufasha rubanda ikajya ijonjora abashoramari bazima n’abandi ba baringa. Nk’uyu musaza murabona ko ntacyo yazanye mu Rwanda ahubwo yaje gusahura no guhemukira abenegihugu

    • Kalisa

      January 22, 2022 at 7:24 pm

      Hari abaguga ko Registrar General yakoranaga n’uwo muzungu
      Urumva RDB wayisaba Iki?
      Uwo muzungu yatangaga amabwiriza ya Caveats kwa registrar General nta tegeko kubantu agiye kwiba utwabo

  4. muyango_rw

    January 21, 2022 at 10:26 pm

    mu iburanisha ryabaye ku wa 06 Ukuboza, 2022: uku kwezi nuyu mwaka ko bitaragera ntimwabikosora ra? Murakoze

  5. Ndakengerwa

    January 24, 2022 at 6:16 am

    Nonese uyu mukoreya kuki aburana adafunze? Ko mbona ibyaha yahamijwe byoroshye kubyumva kuki atafunzwe ku ikubitiro?

  6. Rutabingwa

    January 24, 2022 at 6:19 am

    Uyu musaza njye ndamuzi cyane! Mperuka Atuye muri Rubangura apartments ku Kimihurura. Ubwo ni aho police yamusanga igiye kumufata.

  7. Ndahiro

    January 24, 2022 at 6:29 am

    Uyu muzungu abaye atarafatwa uyu munsi byaba bisobanuye ko arimo gutanga ya “Bonnane” Murangira Thierry yavugaga ubushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI