Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Mukura VS yatandukanye burundu na Ruremesha Emmanuel wayitozaga

Amakuru yabaye impamo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21, Mutarama 2022, ubuyobozi bw’ikipe na Mukura Victory Sports et Loisir bwamaze gutandukana burundu na Ruremesha Emmanuel wari umutoza mukuru w’iyi kipe.

Mbere yo kwirukanwa muri Mukura, Ruremesha yabanje guhagarikwa by’igihe gito

Ibi bije nyuma y’iminsi isaga 30 yari ishize uyu mutoza ahagaritswe by’agateganyo ku nshingano ze, aho umusaruro muke ari wo wari impamvu nyamukuru yo kumuvana mu ikipe.

Yahagaritswe tariki 20, Ukuboza 2021, nyuma yo gutakaza umukino bakiniye i Huye na Kiyovu Sports, bikavugwa ko umutoza yagize uruhare mu gutakaza amanota.

Icyo gihe, Gasana Jerome usanzwe ari ‘Managing Director’ w’iyi ikipe, yavuze ko umutoza ahagaritswe imikino ibiri ati “Nibyo umutoza twamuhagaritse imikino ibiri iri imbere, ubu tugiye kuganira nawe.”

Nyuma y’iyo mikino nabwo ntiyongeye gutoza.

Ruremesha ahagarikwa, Mukura VS&L yari ku mwanya wa 9 n’amanota 11, aho mu mikino umunani yari imaze gukinwa, iyi kipe y’ i Huye yari ifite amanota 10, imaze gutsinda imikino ibiri inganya imikino ine itsindwa indi ibiri.

Kuva Ruremesha yahagarikwa, Mukura VS&L yasigiwe umutoza wungirije Nshimiyimana Canisius, aho mu mikino ine iheruka basaruyemo amanota ane gusa bakaba bahagaze ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa Shampiyona.

Ni inshuro ya gatatu Ruremesha atandukanye na Mukura VS&L habayeho gusesa amasezerano kuko byanabaye mu mwaka wa 2006 na 2013 ubwo yayitozaga.

Ruremesha Emmanuel yamenyekanye akinira Mukura VS&L kuva mu w’ 1995 kugeza muri 2002 aho yanatangiriye ubutoza mu ikipe yayo y’abato muri 2003.

Uretse Mukura VS&L, uyu mutoza yanyuze muri Kibuye FC, UNR FC, La Jeunesse, Rayon Sports, Atlaco FC, Gicumbi FC, Etincelles, Musanze FC na Gorilla FC.

Yatwaye igikombe kimwe rukumbi nk’umutoza wungirije, ubwo Atlaco FC yegukanaga CECAFA ya 2009 yabereye muri Sudan, aho umutoza mukuru yari nyakwigendera Ntagwabira Jean Mary.

Ruremesha abaye umutoza wa gatanu utandukanye n’ikipe muri uyu mwaka w’imikino (Mu Rwanda) nyuma ya Semparé wirukanywe na Gorilla FC, Masudi Djuma watandukanye na Rayon Sports, Nshimiyimana Abdou wirukanywe na Bugesera FC na Nshimiyimana Eric watandukanye na AS Kigali.

Ruremesha ni umwe mu batoza bamenyerewe muri Shampiyona y’u Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NGABO Mihigo Frank/UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI