Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Huye: Abaturiye Arboretum barataka ko konerwa n’inkende 

Abaturage bafite imirima hafi y’ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda rya Arboretum bo mu Murenge wa Tumba babangamiwe n’inkende ziba muri iri shyamba zisohoka zikaza kubonera imyaka bahinze ku buryo hari ibihingwa baretse guhinga kuko ntacyo baramura.

Inkende zisohoka ishyamba rya Arboretum zikomeje konera abafite imirima hafi yaryo

Huye ni kamwe mu Turere dufite imijyi yunganira Kigali, iyo utembera hirya no hino muri uyu mujyi usanga hari inkende zitemberera, ziba zaturutse mu ishyamba rya Arboretum riri ku butaka bwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Abaturage baturiye ishyamba cyane cyane abahafite ibikorwa by’ubuhinzi bavuga ko ubu basigaye ku gihingwa cy’imyumbati n’amateke kuko aribyo izi nkende zitabasha kona, ibi babikora kubera ko nta kindi gihingwa bahinga nk’inyanya, ibitoki by’imineke n’ibindi kuko zibyona.

Bamwe mu baturage baganiriye na RBA, bavuga ko baterwa ibihombo n’izi nkende zibonera kuko zabaciye ku guhinga ibihingwa bahingaga bakiteza imbere, bagasaba ko hagira igikorwa zikagumishwa mu ishyamba cyangwa bagashyirirwaho uburyo bwo kubariha ibyangijwe na zo.

Ntagwera Alexandre, amaze igihe kinini ahinga mu gishanga ahitwa ku Mukoni, mu Murenge wa Tumba, avuga ko kubera inkende asigaye ahinga imyumbati gusa kuko ibihingwa nk’inyanya n’ibigori uwabihinze ataha amara masa.

Ati “Ibi ni ibihombo bikomeye duhura na byo buri gihe, ntiwahinga ibihingwa ushaka kuko nakundaga guhinga ibigori, ibishyimbo, inyanya n’imboga ariko byose nabicitseho kubera inkende. Ubu ni uguhinga imyumbati cyangwa amateke kuko ari byo zitabasha kona. Ibaze kureka guhinga umurima kandi uwufite, imyumbati yerera igihe kirekire kandi umuntu yarahingagamo izo mboga agasarura mu gihe gito noneho akabasha kwiteza imbere.”

Nsabimana, agira ati “Izi nkende zitwicira akazi kuko nk’ubu uhinze inyanya, bivuze ko umara igihe mu murirma wirirwa urwana na zo ngo zitazona.”

Aba baturage basaba inzego bireba gukora ibishoboka byose bagashakira umuti ikibazo cy’izi nkende zibonera imyaka kuko zisigaye zisohoka ku bwinshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko gusohoka ku izi nkende ari nyinshi bitari bisanzwe gusa ngo byatewe n’ibikorwa bya muntu byagiye bizikurura hanze y’ishyamba rya Arboretum.

Ati “Turashimira abaturage kuba inama twagiye duhana barazumvise mu gihe ikibazo kirimo gishakirwa umuti urambye, bijyanye n’amateka y’ishyamba rya Arboretum niho zamenyereye kuba gusa kubera ibikorwa bya muntu bikorerwa hafi byagaragaye ko zasohotse zikajya hanze yaryo. Twaganiriye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) n’abashakashatsi  ngo turebe igikurura izi nkende gusohoka muri Arboretum kuruta uko byari bisanzwe, twarebye ibikorwa bikorerwa hafi y’ishyamba byakurura inkende harimo gusohoka zigiye gushaka ibyo kurya.”

Akomeza agira ati “Twagiye inama n’abaturage ko baba bahinga ibihingwa byatuma biturana n’iryo shyamba n’izo nyamaswa zihari noneho habeho kubungabunga urwo rusobe rw’ibinyabuzima hakorwa n’icyatuma igihombo kiba gitoya.”

Ange Sebutege avuga ko bamaze gusinyana amasezerano n’abafatanyabikorwa yo kubyaza umusaruro iryo shyamba ku buryo risurwa n’aba mukerarugendo ndetse bagakemura ikibazo cy’abonerwa.

Gusa ngo ibikorwa byo guhinga ibihingwa nk’insina zitanga imineke hafi y’ishyamba biri mu byatumye izi nkende zirushaho gusohoka ari nyinshi ariho ahera asaba abaturage guhinga ibihingwa byaturana n’ishymba. Kuri ubu ngo bamaze gusinyana amasezerano na BIOCALL yo kubyaza umusaruro iri shyamba rya Arboretum.

Uyu muyobozi w’Akerere ka Huye, Ange Sebutege, yongera gusaba abaturage kwirinda ibikorwa birimo ababona izi nkende bakazigaburira kuko bituma zirushaho kumenyera kubana n’abantu bigatuma zisohoka mu ishyamba.

Ati “Abantu birinde kuzigaburira mu gihe zasohotse haba nko mu Mujyi aho zigendagenda, hari ababikora bashaka kureba uko zibaho cyangwa zitekereza ariko uko bikorwa niko zirushaho kumenyera kubana n’abantu naho bari zikahaza kandi zari zisanzwe ziba mu ishyamba zibayeho zituje.”

Sebutege avuga ko ubu bukerarugendo bwo kuzisura abantu bishyuye butaratera imbere, gusa ngo bamaze kuba bandika amateka y’iri shyamba rya Arboretum ku buryo abazajya barisura bazajya basobanurirwa ayo mateka yaryo. Agahamya ko amasezerano y’imyaka itanu basinyanye na BIOCALL azatuma ubu bukerarugendo butera imbere kandi ibi bibazo bikaba umugani.

Ishyamba rya Arboretum rikaba rifite ubuso bwa hegitari zisaga 200, ryiganjemo ibiti kimeza ndetse n’imyamaswa zirimo inkende. Iri shyamaba rikaba ryubatsemo Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ndetse rigakikizwa ahanini n’ibishanga.

Iri shyamba ryatewe mu mwaka w’ 1934 ku busabe bw’uwahoze ahagarariye ingoma y’abakoloni mu gace ka Rwanda-Urundi.

Ishyamba rya Arboretum ryatewe mu mwaka w’ 1934 

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI