Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Wenceslas woherejwe na Denmark ntiyaburanye, Minisiteri y’Ubutabera ntirakora ibyo yasabwe

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwasubitse urubanza ruregwamo Twagirayezu Wenceslas woherejwe n’igihugu cya Denmark kubera ko ibyo ubwunganizi bwemerewe butabihawe.

Wenceslas yoherejwe na Denmark kubura ku byaha bya Jenoside akekwaho

Saa yine z’igitondo kuri uyu wa 20 Mutarama 2022 nibwo  inteko iburanisha igizwe n’Abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko begeze mu rukiko.

Twagirayezu Wenceslas uregwa icyaha cya Jenoside yagaragaye ku ikoranabuhanga (Video conference) ari muri gereza ya Mpanga afungiyemo.

Ubushinjacyaha n’umwunganizi we ntibari bahari.

Ukuriye inteko iburanisha yahise abwira Twagirayezu Wenceslas ko iburanisha risubikwa abishingiye ko icyemezo cyafashwe ku wa 15 Ukuboza, 2021 cy’uko uwunganira Twagirayezu ari we Me Bikotwa Bruce yongererwa igihe cyo gukora iperereza ashaka abatangabuhamya, agahabwa ubushobozi nk’ubw’umokozi wa Leta uri ku rwego rwa “Directeur” agenerwa iyo ari mu butumwa bw’akazi hanze.

Ati “Me Bikotwa ntiyashoboye guhabwa ibyo yemerewe bityo hategerejwe guhabwa ubushobozi bwo gukora iperereza urubanza rube rusubitswe.”

Umucamanza yavuze ko ibyabaye bitaturutse ku bushake bw’ababuranyi asaba Minisiteri y’Ubutabera gushyira mu bikorwa ibyasabwe n’urukiko.

Uyu mugabo yasabye kubaza Umucamanza ariko abwirwa ko azavuga ubutaha kuko nta Bushinjacyaha bwari mu rubanza

Wenslas Twagirayezu yasabye urukiko kugira icyo avuga ku cyemezo cyo gusubika urubanza, umucamanza amwibutsa ko bitemewe kubera ko Ubushinjacyaha butari buhari, bityo ko ashaka kugira icyo avuga yazakivuga mu iburanisha ritaha.

Wenslas Twagirayezu uvuka mu cyahoze ari Purefegitura ya Gisenyi ubu ni mu Burengerazuba bw’u Rwanda ari naho bikekwa ko yakoreye icyaha cya Jenoside, kurimbura imbaga n’ubwicanyi nk’icyaha cy’ibasiye inyoko muntu, Ubushinjacyaha buvuga ko yabikoreye ahantu hatandukanye harimo Komine Rouge, kuri Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya Gatolika ya Busasamana n’ahandi.

Ni Umunyarwanda wa kabiri woherejwe n’igihugu cya Denmark nyuma ya Emmanuel Mbarushimana nta gihindutse iburanisha rizaba ku wa 8/03/2022.

Wenceslas yageze mu Rwanda mu Ukuboza 2018 avuye muri Denmark

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI