Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umutoza Mbonyizanye Felix uzwi nka ‘Pablo’ yitabye Imana

Umutoza Mbonizanye Felix uzwi nka Pablo wari wungirije Mbarushimana Abdou yitabye Imana azize diabete aguye mu Bitaro bya Kabgayi.

Umutoza Mbonizanye Felix uzwi nka Pablo yitabye Imana azize uburwayi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki 20 Mutarama 2022, nibwo inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Mbonizanye yamenyekanye ko yapfuye azize uburwayi.

Uyu mutoza Pablo yitabye Imana nyuma y’iminsi ibiri we n’umutoza mukuru Mbarushimana Abdou batandukanye na Bugesera FC.

Gusa uyu mutoza akaba yari amaze iminsi arembeye mu bitaro bya Kabgayi aho yari arwaye indwara ya Diabete.

Gusa Bugesera FC ntiyigeze imusezerera kubera uburwayi ahubwo yakomeje kumurwaza ariko yajyaga akora iminsi imwe n’imwe ariko indi akaba ari kwa muganga.

Sam Karenzi wakoranye n’uyu mutoza ubwo yari akiri umunyamabanga mukuru wa Bugesera FC, yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa Pablo kuko yari umugabo w’imfura.

Ati “Ni agahinda kuko yari akiri muto kandi afite imbaraga. Pablo nakoranye nawe ndi umunyamabanga we ari umutoza, yari umugabo witonda cyane kandi w’imfura unavuga amagambo make agakunda akazi. Birababaje cyane.”

Sam Karenzi yifurije uyu mugabo kuruhukira mu mahoro anakomeza umuryango we.

Mbonizanye Felix yageze muri Bugesera FC avuye muri AS Muhanga aho yari asanzwe akorana na Mbarushimana Abdou. Akaba yarakoranye na Mbarushimana bya hafi kuko henshi babaga bari kumwe.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. masengo

    January 20, 2022 at 12:20 pm

    Inkuru ibabaje cyane.Urabona atari ashaje.Gusa ntabwo upfuye aba yitabye imana.Yesu yerekanye ko iyo umuntu apfuye yaririndaga gukora ibyo imana itubuza,aba ameze nk’usinziriye mu gitaka.Kubera ko Imana izamuzura ku munsi w’imperuka,ikamuha ubuzima bw’iteka.Soma Yohana 6,umurongo wa 40.Roho idapfa kandi ikomeza gutekereza yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana y’abakristu.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse Ubwonko bubora iyo dupfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI