Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umuraperi Maki The Rex yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we bamaranye imyaka 5(AMAFOTO)

RUBAVU: Habihirwe Francois Regis wamenyekanye mu muziki nka Maki The Rex, yasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we, Nyinawinyange Donatille (Ice Queen) bamaranye imyaka 5 babana.

Umuraperi Maki The Rex yasezeranye mu mategeko n’umugore we bamaranye imyaka 5 babana

Ni umuhango wabereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu hakurikiwe amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Maki The Rex yasezeranye n’umugore we bamaze kubayarana abana babiri umuhungu n’umukobwa, aribo Isimbi Nana Keysha na Jabo Rex Kylian.

Uyu muraperi yabwiye UMUSEKE ko gutinda gusezerana imbere y’amategeko byatewe n’izindi gahunda barimo zo kuzamura urugo, gusezerana byari kuba mu mwaka wa 2020 bikomwa mu nkokora na Covid-19.

Avuga ko ababana batarasezeranye imbere y’amategeko bagomba kubikora kuko nta mpamvu yo kudasezerana n’ubwo isezerano rya mbere ari k’umutima.

Ati “Hari aho bivana urukundo rwanyu bikagera naho birugeza, ni ibintu byiza kandi bihesha umuryango icyubahiro ndetse n’abana hari uburenganzira babona.”

Maki The Rex na Nyinawinyange akunda kwita ‘Ice Queen’ mbere yo kubana nk’umugore n’umugabo bari bamaze imyaka irindwi bakundana.

Mu mwaka wa 2016, Maki The Rex yasohoye indirimbo yise “Nyinawinyange” yavugaga ko azahora akunda umugore we nk’uko yabyemeye imbere y’amategeko y’u Rwanda kuri uyu wa 14 Mutarama 2022.

Maki The Rex ni umwe mu bahanzi bakomeye mu njyana ya Hip Hop mu Karere ka Rubavu, afite indirimbo nyinshi yagiye akorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Nyinawinyange uzwi nka ‘Ice Queen’ ubwo yarahiraga kuzabana mu bibi n’ibyiza na Maki The Rex

Byari ibyishimo nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI