Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Nyanza: Urukiko rwagize abere abagabo 5 bo mu idini ya Islam bari bamaze imyaka 8 bafunzwe

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwagize abere abayoboke b’idini ya Islam baregwaga ibyaha bitandukanye birimo icyo guhirika ubutegetsi buriho.

Abaregwa bose Urukiko rwategetse ko bahita barekurwa

Nyuma yuko urukiko rwiherereye kuri uyu wa 20 Mutarama 2022, rwafashe icyemezo ko abaregwa ibyaha byose bitabahama kuko nta bimenyetso Ubushinjacyaha bwagaragaje bishobora gushingirwaho rubahamya ibyaha.

Urukiko rwategetse ko abaregwaga bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa rwibutsa ababuranyi ko iki cyemezo gishobora kujuririrwa mu gihe kitarenze iminsi 30.

 

Batawe muri yombi muri 2013, bashinjwa kuba mu ishyirahamwe HIZB-UT-TAHRIR

Ubushinjacyaha bwaregeye ruriya rukiko abayoboke b’idini ya Islam, Rumanzi Amran, Nizeyimana Yazid, Uwimana Justin Omar, Kabengera Abdallah na Rurangwa Ibrahim baregwa ibyaha birimo icyo gucura umugambi wo guhirika ubutegetsi buriho n’icyaha cy’iterabwoba ku nyungu z’idini.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko aba bari mu ishyirahamwe ryitwa HIZB-UT-TAHRIR kandi bose bafatanywe ibitabo birenze bitanu aho ngo bari bagamije guhindura igihugu ngo kigendere ku mahame y’idini ya Islam aho kugendera ku muhame ya Demokarasi Leta y’u Rwanda igenderaho.

Ubushinjacyaha kandi bwavugaga ko bariya baregwa bicaraga mu byo bise ibyicaro bagacura umugambi kandi bari baratangiye gushaka abayoboke baririya “shyaka” ngo ni abahezanguni b’idini.

Ubushinjacyaha bwasabaga urukiko guhamya ibyaha abaregwa bagafungwa burundu bakanamburwa uburenganzira bari bafite mu gihugu.

Abaregwa bireguraga bavuga ko gusoma biriya bitabo byari bigamije kwiyungura ubumenyi ku idini ya Islam kandi batigeze baba muri ririya shyirahamwe.

Abaregwa basabaga kugirwa abere kimwe n’ababunganira nibyo basabaga.

Nibutse ko abaregwa batawe muri yombi muri 2013 bose bari batuye mu Mujyi wa Kigali, isomwa ry’urubanza ryitabiriwe n’abantu biganjemo abagize umuryango w’abaregwa.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA

2 Comments

2 Comments

  1. Alias

    January 20, 2022 at 4:23 pm

    Imyaka umunani nyuma ukaba umwere!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  2. musema

    January 20, 2022 at 5:08 pm

    Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko izabarimbura ku munsi wa nyuma.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI