Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ishuri rikuru rya Gisirikare mu Misiri ryaje kwigira kubyo RDF ikora

Itsinda ryaturutse mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryo mu Misiri riyobowe na Brig Gen Ahmed Ibrahim Mohammed Alam El Deen bari gukora urugendo shuri rujyanye no kwigira ku mahugurwa y’ibanze agenerwa ba Ofisiye bari mu myitozo ya Gisirkare mu Rwanda.

Iri tsinda ryakiriwe ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda

Uruzinduko rw’aba bofisiye ruje rukurikira urw’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri (Egypt) Lt Gen Mohamed Farid wayoboye itsinda ry’abasirikare bakuru basuye u Rwanda kuva tariki ya 27 kugeza ku wa 29 Gicurasi 2021.

Iri tsinda ririmo n’abasirikare bane barimo gusoza amasomo y’abofisiye, ryasuye Ingabo z’u Rwanda kuva ku Cyumweru taliki ya 16 kugeza kuri uyu wa Kane ku ya 20 Mutarama 2022.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko iri tsinda rigizwe n’abanyeshuri n’umuyobozi wabo basuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Kuwa 18 Mutarama 2022 bakiriwe na Maj Gen Ferdinand Safari, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Politiki n’Imikorere muri Minisiteri y’Ingabo na Col Chrstostom Ngendahimana, Umuyobozi wa J3, mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo.

Maj. Gen. F. Safari yashimye umubano mu bya gisirikare usanzwe urangwa hagati y’u Rwanda na Misiri, anaha ikaze abo banyeshuri n’umuyobozi wabaherekeje abifuriza kugirira ibihe byiza mu Rwanda.

Mu gihe bamaze mu Rwanda, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 basura n’Ingoro y’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Ingabo za Misiri n’Ingabo z’u Rwanda bifitanye umubano mwiza mu bijyanye no guhanahana ubumenyi mu myitozo ya gisirikare.

Ni urugendo rugamije kwigira ku mahugurwa y’ibanze agenerwa abofisiye bari mu myitozo ya gisirikare mu Rwanda.

Iri tsinda yasuye ahatangirwa masomo y’ibanze agenerwa ba ofisiye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO: @MOD

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Joe

    January 21, 2022 at 8:40 am

    Ya mvugo iragarutse kandi…
    Baje kwigira kuri RDF!!!! EGYPT

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Uncategorized

Et harum quidem rerum facilis est et expedita distinctio. Nam libero tempore, cum soluta nobis est eligendi optio cumque nihil impedit quo minus id...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...