Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urubanza rwa Rusesabagina ruzakomeza kuburanishwa adahari

Urukiko rw’Ubujurire ruherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Mutarama 2022 rwafashe umwanzuro ko urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abagenzi be 20 barimo na Nsabimana Calixte “Sankara” rukomeza adahari.

Urubanza rwa Paul Rusesabagina n’abagenzi be 20 barimo na Nsabimana Calixte “Sankara” ruzakomeza adahari.

Kuwa mbere tariki ya 17 Mutarama 2022 nibwo urukiko rwari rwatangiye kuburanisha ubujururire mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be ariko iburanisha riza gusubikwa nyuma yo kujya impaka kutitabira ubujurire kwe.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo byari biteganyijwe ko hafatwa umwanzuro niba urubanza ruza gukomeza cyangwa azongera agahamagazwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuwa 30 Ukuboza 2021 Gereza ya Nyarugenge yandikiye ibaruwa Rusesabagina imumenyesha ko afite urubanza ariko ntiyashyira umukono ku rutonde rumenyesha abaregwa igihe bazaburanira.

Ubushinjacyaha bwibukije ko mu rukiko Rukuru yari yikuye mu rubanza ku bushake avuga ko uburenganzira bwe butubahirizwa ndetse ko nta butabera yiteze kubona.

Bwavuze ko kuba Rusesabagina ataza mu Rukiko rw’Ubujurire atari uko atamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko ahubwo ari umugambi wo kutitabira urubanza ku bushake bwe bukomeje.

Ku ruhande rw’abaregera indishyi nabo bakomeje gusaba ko urubanza rwakomeza nubwo Rusesabagina atitabye urukiko.

Ni mu gihe Me Rugeyo wunganira Sankara na Herman we yavuze ko urukiko rwakwita ku bubasha bw’uwamenyesheje Rusesabagina, rwasanga bitarakozwe byemewe n’amategeko agahabwa andi mahirwe akongera guhamagazwa bikurikije amategeko.

Umucamanza Kamere Emmanuel yavuze ko kuwa 23 Ukuboza 2021,ubwanditsi bw’urukiko bwamenyesheje gereza abagomba kwitabira iburanisha barimo na Paul Rusesabagina.

Yavuze ko Urukiko rusanga kuba Paul Rusesabgina yaramanyeshejwe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge afungiyemo rubifitiye ububasha.

Uyu mucamanza yavuze ko kuba Rusesabagina ataritabye urukiko bigaragaza ko yahisemo kutitaba ku bushake bityo ko urubanza rugomba kuburanishwa adahari.

Kuwa 20 Mutarama 2022 nibwo bitegayijwe ko urubanza rw’ubujurire ruzakomeza kuburanishwa guhera saa mbili n’igice za mu gitondo.

Paul Rusesabagina yari yahanishijwe gufungwa imyaka 25 ,Nsabimana Calixte “Sankara “ahabwa 20.Ni mu gihe uwahawe igifungo gito cyari imyaka itatu. Ubushinjacyaha bwaje kujurira buvuga ko butanyuzwe n’imyanzuro y’urukiko.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

2 Comments

2 Comments

  1. uwase Louise

    January 19, 2022 at 6:44 pm

    Uru rubanza rukwiye gucibwa rukarangira. Guhora rugaruka byitwa “kwikinisha” yuko urega – bivuze Leta y’Urwanda – niwe ushinja akaba ariwe unaruca. Sinumva ukuntu byaba byari ngombwa ko Leta ijurira mu gihe ariyo yaburanye ikanaca urubanza! Ntibya gupfusha ubusa kwirirwa mu nkiko bazi neza ko Rusesabagina atazabitaba?

  2. Rugamba

    January 19, 2022 at 10:44 pm

    ABANYARWANDA BIBABERE ISOMO. ABANTU BABASHUKE MUGAMBANIRE IGIHUGU CYA BABYAYE. NONE REBA UBU BARIHO BARAFATA KURI COFFEE BARI HANZE NAWE URI MU BUROKO NGIRANGO UBU URIHO URICUZA KANDI IGIHE CYARARENZE WISHE ABATURAGE BINZIRAKARENGANE URATWIKA.NONE WARAFASHWE NTA KUNDI UWURUSHIGISHE ARARUSOMA HAGOWE ABAGUKOMOKAHO.MURAKOZE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI