Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Umunyemari Mudenge yasabye urukiko kumurekura kuko ashobora kugwa muri Gereza

*Akurikiranyweho gukoresha inyandiko zitavugisha ukuri akabona umwenda wa miliyoni 100Frw
*Ubushinjacyaha busaba ko afungwa kuko afunguwe ashobora gutoroka

Umunyemari Mudenge Emmanuel ukurikiranyweho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ngo abone umwenda wa miliyoni 106Frw muri Banki ya Kigali (BK), Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa by’agateganyo kuko hari ibimenyetso bifatika ko yakoresheje inyandiko zitavugisha ukuri, Mudenge we yasabye kurekurwa kuko ngo afunzwe ashobora no kugwa muri gereza kubera indwara zidakira arwaye.

Mudenge ari imbere y’urukiko yasabye urukiko kumurekura kubera uburwayi arwara budakira

Saa tatu zuzuye nibwo inteko y’urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge yatangiye kuburanisha Umunyemari Mudenge Emmanuel n’uwitwa Ruzibiza Modeste ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, abaregwa basaba kurekurwa.

Aba bagabo bombi, Mudenge na Ruzibiza batawe muri yombi mu bihe bitandukanye.

Mundenge Emmanuel yatawe muri yombi n’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) ku wa  29 Ukuboza, 2021 amaze iminsi 12 gusa avuye muri Gereza ya Nyarugenge aho yarekuwe n’Urukiko Rukuru abaye umwere.

Dosiye y’urubanza rwa mbere Umuseke waboneye kopi, igaragaza ko Umunyemari Mudenge yari akurikiranyweho n’Ubushinjacyaha ibyaha bifitanye isano n’inyandiko mpimbano, yarekuwe amaze amezi 20 muri Gereza ya Nyarugenge.

Ruzibiza Modeste we yatawe muri yombi n’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 07 Mutarama, 2022.

Umucamanza umwe n’Umwanditsi w’urukiko ni bo bayoboye iburanisha, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’Umushinjacyaha umwe.

Mudenge Emmanuel yari yunganiwe n’Abanyamategeko babiri, Me Bagabo Faustin na Me Komezusenge Deogratias.

Ruzibiza Modeste na we yagaragaye mu rukiko yunganiwe n’Abanyamategeko babiri ari bo Me Colin Gatete na Me Mutsindo Tom.

Abaregwa Ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cy’inyandiko mpimbano, gihanwa n’ingingo ya 276 mu gitaba kirimo ibyaha n’ibihano mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bwatangiranye ijambo bwavuze ko Mudenge Emmanuel yatse inguzanyo muri Banki ya Kigali (BK) ya miriyoni 106Frw, BK imusaba gutanga ingwate kugira ngo ahabwe iyo nguzanyo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo nguzanyo yatswe na Sosiyete yitwa EXERT ENGINEERING GROUP LTD Mudenge Emmanuel afitemo imigabane, ngo mu kwishyura umwenda BK yari yahaye Mudenge, ubushobozi bwatangiye kubura BK ishyize muri cyamunara umutungo watanzweho ingwate, hagoboka uwitwa  Ruzibiza Modeste n’umugore we witwa Dusabe Frola bahise batanga ikirengo mu Rukiko basaba guhagarika iyo cyamunara kuko umutungo utari uwa Mudenge Emmanuel.

Ubushinjacyaha bukavuga ko biragaraga ko hari hagambiriwe ko BK igwa mu gihombo kuko yari yarakiriye ingwate zitari iza Mudenge Emmanuel.

Umugore wa Ruzibiza Modeste witwa Dusabe Frola ngo ntiyari azi ko umutungo ahuriyeho n’umugabo we watanzweho ingwate, ari na yo mpamvu atigeze atanga ikirego ahagarikisha cyamunara.

Ku rundi ruhande umugore wa Mudenge Emmanuel na we arega sosiyete umugabo we afitemo imigabane, ndetse na we aramurega ko yatanzeho umutungo ingwate batabyumvikanye, nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Aha ninaho ubushinjacyaha bwahise busabira urukiko ko abo bwazanye imbere y’urukiko bafungwa iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge mu gihe hataratangira urubanza mu mizi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko impamvu yo kubafunga by’agateganyo ari uko icyaha bakurikiranyweho mu gihe urukiko rwakibahamya bahanishwa igahano kiri hejuru y’imyaka ibiri, indi mpamvu ngo ni uko urukiko rubarekuye batabonekera igihe ko bashobora no gutoroka ubutabera.

Mudenge Emmanuel yahawe umwanya n’Urukiko ngo yiregure ku byari bimaze kuvugwa n’Ubushinjacyaha, avuga ko ikirego cyabwo ari ibihimbano ko ahubwo bugambiriye kugira ngo akomeze gufungwa.

Mudenge yavuze ko muri 2011 yaguze umutungo uri mu karere ka Gasabo, awugura n’uwitwa Ruzibiza Modeste habaho igikorwa cy’ihererekanya mutungo (mutation), ibyo ngo byakorewe ku Karere ka Gasabo.

Mudenge ati “Nyuma natunguwe no guhamagarwa na BK aho yamenyesheje ko umutungo nabahayeho ingwate mpabwa inguzanyo wanditswe ku witwa Ruzibiza Modeste.”

Mudenge Emmanuel hanze y’urukiko ubwo rwari rumaze gusozwa yongorera umunyamategeko we Me Faustin Bagabo kuzaza kumwumvira icyemezo umucamanza azafata ku wa 21 Mutarama 2022

Mudenge avuga ko yahamagaye Ruzibiza amumenyesha ibyo yabwiwe, undi amubwira ko atari abizi, ko yari azi ko umutungo wanditswe kuri Mudenge.

Mu Rukiko Mudenge ati “Twagiye ku biro bikuru by’ubutaka dusanga byarakoze amakosa yo kutandukura amazina yari yanditseho mbere y’uko umutungo ugurishwa, ibiro by’ubutaka byemera ko bigiye gukosora ayo makoza byakoze.”

Mudenge Emmanuel akavuga ko ibiri mu kirego cy’Ubushinjacyaha kitagombye kuba bimufunze, yaba we cyangwa Ruzibiza.

Ati “Kuko twese nta ruhare twagize ngo ubutaka bube bucyanditse kuri Ruzibiza Modeste, ahubwo ni amakosa yakozwe n’ibiro bikuru by’ubutaka, kandi na byo byemeye gukosora amakosa byakoze.”

Mudenge yahise asaba urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rwazamurekura by’agateganyo, akazaburana ari hanze adafunzwe kuko ngo ntaho yatorokera ubutabera kuko ari umuntu uzwi.

Mudenge yabwiye urukiko ko igihe cyose yacyenerwa n’ubutabera ahari kuko atari umuntu watoroka.

Yabwiye urukiko ko atuye ko kandi yiteguye gufasha ubutabera kugira ngo iki cyibazo gikemuke mu mahoro, akavuga ko kumufunga byateza igihombo BK, kuko ubwo urukiko rwaba rwemeje ko koko yatanze inyandiko mpimbano kugira ngo ahabwe inguzanyo kandi atari byo, ko ahubwo habayeho kwibeshya kw’ikigo cy’ubutaka.

Mudenege Emmanuel yavuze ko kugeza uyu mwanya ingwate yatanze muri BK nta kibazo ifite kuko n’uyu munsi niyo ikigenderaho kuko nta muntu urayisaba ko ingwate bafite yateshwa agaciro kuko atari yo.

Mudenge Emmanuel yabwiye urukiko ko igihe yamaze muri Gereza ya Nyarugenge cy’amezi agera kuri 20 avuga ko yarenganaga, ngo yahahuriye n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ubuzima bwe.

Uyu mugabo yabwiye Umucamanza ko mu mezi 20 yamaze muri gereza yagiye muri koma inshuro eshatu mu bihe bitandukanye kubera uburwayi arwara budakira.

Mudenge Emmanuel yakomeje avuga ko arwara indwara y’umutima, umuvuduko w’amaraso ndetse na Diyabete nk’uko byemejwe n’ibitaro bitatu bya Leta ari byo Ibitaro bya Muhima, ibitaro by’Umwami Fayisari n’ibitaro bya CHUK.

Mudenge ati “Byose byemeje ko ndwaye indwara zikomeye kandi zemejwe n’abaganga babifitiye ububasha.’’

Mudenge Emmanuel yabwiye urukiko ko nta mpamvu yo kumujyana muri gereza kuko byashyira ubuzima bwe mu kaga.

Ati “Nyakubahwa Mucamanza nimumfunga ejo mukazumva naguye muri gereza nkapfa ntaranaburana mu mizi murumva nzaba mbonye ubutabera ko ahubwo icyo gihe urubanza ruhita rushyingurwa rugahagaraga kuko mu mategeko nta we uburanisha umuntu wapfuye? Niyo mpavu nsaba gukurikiranwa ntafunze.”

Umushinjacyaha ariko we, avuga ko Mudenge yahamagawe n’inzego zishinzwe kubaruza ubutaka ngo bakosore amakosa yaba ari ku cyangombwa, arabitinza agamije ko BK yazabura ubwishyu kuko ngo iyo ajya guhinduza izo nyandiko umutungo wari guhita umwandikwaho kuko yawuguze, maze ugatezwa cyamunara.

Me Bagabo Faustin usanzwe yunganira Mundenge Emmanuel mu manza yagiye aburana mu bihe bitandukanye yabwiye urukiko ko iby’ubushinjacyaha bwavuze byose nta shingiye bifite.

Yasabye Urukiko ko mu bushishozi bw’Umucamanza mu gihe, icyaha cyaba gihamye umukiliya we yahanishwa gutanga amande.

Urukiko rwahaye umwanya Ruzibiza Modeste ngo agire icyo avuga ku byavuzwe n’Ubushinjacyaha ndetse anavuge ku byo yasabiwe gufungwa muri Gereza iminsi 30.

Ruzibiza yabwiye urukiko ko yatunguwe no kuba yarafashwe agafungwa akurikiranyweho inyandiko mpimbano kandi yari agiye kwitaba kuri RIB nk’umutangabuhamya.

Ngo ageze kuri RIB nibwo byahinduye isura ahita aba uregwa arafatwa arafungwa ubwo.

Ruzibiza yasabye urukiko ko yarekurwa by’agateganyo akajya kwita ku bana bane arera ko kandi abo bana bakiri bato bakeneye ubufasha bw’umubyeyi.

Ruzibiza Modeste yabwiye urukiko ko atuye kandi akaba ari umukozi wa Leta ko adashobora gutoroka ubutabera ko urukiko nirumurekura igihe cyose ruzamukenera ruzamubona.

Umucamanza yumvise impande zombi apfundikira iburanisha avuga ko icyemezo cy’ifunga n’ifungura Mudenge Emmanuel na Ruzibiza Modeste kizasomwa ku wa 21 Mutarama, 2022, saa cyenda z’igicamunsi.

Iburanisha rya none ryamaze amasaha atatu, Mudenge Emmanuel yamaze isaha irenga yiregura ku byavuzwe n’ubushinjacyaha.

Aba bagabo bazanywe ku Rukiko n’imodoka yihariye ya RIB bacungiwe umutekano ku buryo bukomeye.

Mu cyumba cy’urukiko hari harimo abantu benshi biganjemo abo mu miryango y’abaregwa.

Ubwo Mudenge Emmanuel yarasoje kuburana yahise asubizwa aho afungiye kuri kasho ya RIB Kicukiro yararizwe bikomeye na RIB

Abantu bose baje mu rukiko basabwa mbere yo kwijira ubutumwa bugufi ko bisuzumishije Covid-19 bwerekana ko batarwaye uyu ni Me Gakunzi Gasore Valery waruje mu rubanza

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

AMAFOTO@NKUNDINEZA JP

JEAN PAUL  NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. rukabu

    January 19, 2022 at 10:36 pm

    Murye bicye muryame kare niko bimeze.

  2. masozera

    January 20, 2022 at 9:02 am

    Ibi bituma umuntu yumva neza imvugo ya Yesu,ubwo yavugaga ko “Icyoroshye ari uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge kurusha uko UMUKIRE yakwinjira mu bwami bw’Imana”.Abakire hafi ya bose,aho gushaka Imana,bashyira imbere ubukire kandi benshi bagakora amanyanga.Yesu yongeyeho ko kwibera mu by’isi gusa ntushake Imana ari ukutagira ubwenge.Kubera ko ejo urapfa byose ukabisiga,kandi ntuzazuke ku munsi w’imperuka.Nubwo bakubeshya ko uba witabye Imana.

  3. lg

    January 20, 2022 at 9:56 am

    uyu ntampamvu atarekurwa niba yaraguze ikibazo kikaba mubutaka ikindi nuko igihano kimyaka 2 nubundi agiye kukimara afunze babikorera ko arwaye ibindi bigakorwa ali hanze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI