Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Youssef na Ayoub basubiye muri Morocco

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere nibwo abakinnyi 2 b’abanya-Maroc bari intizanyo ya Raja Casablanca muri Rayon Sports, Ayoub Ait na Rharb Youssef basubiye iwabo.

Rharb Youssef iburyo na mugenzi we bavanye muri Maroc

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo Rayon Sports yatangaje ko aba bakinnyi bari batijwe n’iyi kipe binyuze mu bufatanye bagiranye tariki ya 19 Nyakanga 2021 bagomba gusubira mu ikipe yabo.

Byabaye nyuma y’uko aba bakinnyi bari batangarije itangazamakuru ry’iwabo ko mu Rwanda babayeho nabi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Mutarama 2022, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahuye n’aba bakinnyi bubasezeraho, ni mu gihe bagomba gufata indege basubira iwabo mu ijoro ryo kuri uyi wa Mbere rishyira ku wa Kabiri.

Abakinnyi Youssef na Ayoub baherekejwe n’umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul bahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe Saa 23;40 berekeza Tunis via Doha (Qatar) biteganyijwe ko Ikipe ya Raja izahabakura na  Jet Privee ku wa kaner bajya Maroc.

Ayoub na Youssef bageze mu Rwanda muri Nzeri 2021, bakaba bari batijwe na Raja Casablanca bitewe n’amasezerano y’imyaka 5 y’ubufatanye yasinywe hagati ya Rayon Sports na Raja Casablanca.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI