Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Mozambique: Ingabo zafashe umunyaTanzania wari umuyobozi w’abajihadiste

Ingabo za Mozambique zatangaje ko zataye muri yombi umugabo ufite ubwenegihugu bwa Tanzania akaba yari n’umuyobozi w’abayoboke ba Islam bagendera ku mahame akaze y’idini.

Ibi byihebe bikomeje gucibwa intege ku buryo bugaragara

BBC yatangaje ko uyu mugabo yafatiwe mu Majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado ari naho ingabo z’u Rwanda zimaze igihe zirwanya ibikorwa by’iterabwoba.

Ingabo za Mozambique zatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 39, uzwi ku izina rya Ali, yafatanywe hamwe n’abandi batandatu basanzwe baba mu mutwe w’iterabwoba rya Islamic state.

Uyu mugabo yivugiye ko yari umwe mu bayobozi b’inyeshyamba bari bafite umugambi wo gushaka abarwanyi no kugaba ibitero muri icyo gihugu.

Itangazamakuru ryo muri iki gihugu rivuga ko mu byumweru bibiri bishinze mu gace ka Nangade uyu mugabo yafatiwemo haheruka kubera igitero cyibasiye ahantu harindwi.

Igitero cya nyuma cyaherukaga kuba ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize kibera mu gace ka Limualamuala maze abaturage batandatu bahaburira ubuzima.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Baziztu

    January 18, 2022 at 1:53 pm

    Abashehe bazadusobanurire ikibazo litiuri Islamu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI