Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Ibintu 10 byo kumenya ku mukino wa 12 wa Shampiona, RPL Day 12

Mu minsi itatu ikurikiranye kuva tariki 15 kugeza 17, Mutarama 2022, Shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere yari yasubukuwe nyuma y’iminsi 15 yari ishize isubitswe,  hakinwe imikino y’imunsi wa 12.

Djibrine Hassan Brahim yishimira igitego cya Gasogi United

Imibare yo kumenya ku munsi wa 12

. Mu mikino 8 yabaye, ine yabayemo gutsinda cyangwa gutsindwa, indi yabayemo kunganya.
. Gasogi United niyo kipe rukumbi yatsinze umukino yakiriye, aho izindi kipe zose zakiriye umukino zitabashije gutsinda.

. Mu mikino 8 habonetse ibitego 12 gusa bifite impuzandengo y’ibitego 1,5 mu mukino. Kuva Shampiyona yatangira nibwo ibitego birumbye bene ako kageni.

. Kimwe cya gatatu (1/3) cy’ibitego byose byatsinzwe na Gasogi United.
. Nta mukinnyi n’umwe warengeje igitego kimwe mu mukino

. Mu bakinnyi bari bafite ibitego birenze bitatu mbere y’umukino wa 12, uwiyongereyeho igitego ni Shabani Hussein wa AS Kigali gusa.

. APR FC yujuje imikino 47 idatsinzwe, aho iheruka gutsindwa muri Gicurasi 2019.

. Kiyovu Sports yujuje imikino 10 idatsindwa, aho yaherukaga kubigeraho muri Werurwe 2019.

. Bugesera FC yakinnye umukino wa gatanu idatsinda.

. AS Kigali yujuje imikino icyenda imaze gukina, nibura kuri buri mukino yinjizwa igitego (No Clean-sheet).

Imikino y’imunsi wa 13:

Ku wa Kabiri tariki 𝟭𝟴-𝟬𝟭-𝟮𝟬𝟮𝟮

Marine FC vs Espoir FC

Ku wa Gatatu tariki 19 -𝟬𝟭-𝟮𝟬𝟮𝟮

Etoile de l’Est vs Kiyovu SC
Etincelles FC vs Rayon Sports
Bugesera FC vs AS Kigali
APR FC vs Gorilla FC

Ku wa Kane tariki 𝟮𝟬-𝟬𝟭-𝟮𝟬𝟮𝟮

Gicumbi FC vs Mukura VS
Musanze FC vs Gasogi United
Police FC vs Rutsiro FC

 

Uko imikino y’imunsi wa 12 yagenze:

Ku wa Gatandatu tariki 15/01/2022

FT Etincelles FC 0-1 Marine FC (Stade Umuganda)
FT AS Kigali 1-2 Rutsiro FC (Stade ya Kigali
FT Rayon Sports FC 0-0 Musanze FC (Stade ya Kigali)
FT Espoir FC 0-0 Etoile de l’Est FC (Stade Rusizi)

Ku Cyumweru tariki 16/01/2022

Gorilla FC 1-1 Bugesera FC (Stade ya Kigali)
FT Kiyovu SC 0-0 APR FC (Stade ya Kigali)

Ku wa Mbere tariki 17/01/2022

FT Gasogi United 1-4 Gicumbi FC (Stade ya Kigali)
FT Mukura VS&L 0-1 Police FC (Stade Huye)

Urutonde rw’abafite ibitego byinshi:

SHABANI Hussein (AS Kigali) 07
BIGIRIMANA Abedi (Kiyovu SC) 05
OCEN Ben (Musanze FC) 05
ONANA Willy Léandre (Rayon Sports) 05
HAKIZIMANA Muhadjir (Police FC) 04
HASSAN Djibrine (Gasogi United) 04
LAWAL Abubakar ( AS Kigali) 4
MUGUNGA Yves (APR FC) 04
MUHOZI Fred (Espoir FC) 04
NIYIBIZI Ramadhan ( AS Kigali) 04

Kugeza ubu, Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 24 mu mikino 11, aho ikurikiwe na APR FC ifite amanota 23 mu mikino 9 kuko ifite ibirarane bibiri.

Imyanya ibiri ya nyuma ku rutonde ifitwe na Etincelles FC imaze gusarura amanota umunani (8) na Gorilla FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota arindwi (7).

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NGABO Mihigo Frank/UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI