Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Urugaga rw’Abavoka rwandikiye Urukiko rw’Ikirenga rutakamba ngo Abavoka boroherezwe kwinjira mu Nkiko

Ku wa 11 Mutarama, 2022  Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama Nkuru y’Ubucamanza, Dr Faustin Nteziryayo ruratakamba ngo icyemezo cyo gupima Covid-19 buri munsi uko abagana inkiko bagiyeho by’umwihariko Abavoka ngo gisubirwemo, na bo boroherezwe nk’uko bikorwa ku Bacamanza n’Abashinjacyaha.

Me Nkundabarashi Moise, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda

Ibaruwa Umuseke waboneye kopi yashyizweho umukono na Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, ivuga ko hashingiye ku ibaruwa yanditswe ku wa 07 Mutarama, 2022 n’Urukiko rw’Ikirenga isaba abantu bose bagana inkiko n’Abavoka barimo ko bagomba kuzajya bipimisha Covid-19 mu masaha 24 mbere y’uko bajya kwaka serivisi iyo ari yo yose.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda bwamenyesheje Urukiko rw’Ikirenga ko kwipimisha buri munsi bitoroshye kubera ko ubukungu butameze neza bitewe n’ingaruka Covid-19 yagize ku bantu.

Ibaruwa ikomeza igira iti “Bitewe n’uko Abavoka bose bakingiwe byibura inkingo ebyiri, turasaba ko byibura Abavoka bagana inkiko basabwa kwerekana ko bakingiwe aho kwerekana ubutumwa buvuga ko bapimwe Covid-19.”

Muri iyi baruwa bakomeje basaba Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ko mu gihe ibyo kureba ko Abavoka bakingiwe Covid-19 byaba byanze byibura bakoroherezwa bakazajya bipimisha kabiri mu Cyumweru nk’uko bikorerwa abakozi b’inkiko n’Abashinjacyaha.

Mu inkuru ya Umuseke yasohotse ku wa 11 Mutarama 2022, Perezida w’urugaga rw’Abavoka Me Nkundabarashi Moise yari yavuze ko amabwirizi asaba Abavoka kubanza kwipimisha Covid-19 mbere yo kugana inkiko ntacyo atwaye kuko ubuzima aribwo buza ku isonga, ko ariko bazaganira n’inkiko kugira ngo binozwe neza kuko Abavoka kuba basabwa kwipimisha buri munsi bigoye cyane.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison kuri iki kibazo yirinze kugira byinshi abivugaho avuga ko ntacyo yarenza ku biri mu itangazo ryasohowe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Kuva aya mabwiriza yatangira gushyirwa mu bikorwa byabangamiye bamwe mu bagana inkiko harimo Itangazamakuru, Abavoka, Ababuranyi, ndetse n’abaza kumva uko iburanisha rigenda kuko bose basabwa kwerekana ubutumwa bugufi bw’uko bipimishije Covid-19.

Hari imanza zasubitswe kubera ko abantu bagannye inkiko bamwe batari bazi ko kwinjira mu Rukiko bisaba kubanza kwipimisha Covid-19.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/covid-19-imaze-guhitana-abavoka-babiri-ntitwifuza-ko-hapfa-abandi-me-nkundabarashi.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

JEAN PAUL  NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

3 Comments

3 Comments

  1. Debande

    January 17, 2022 at 12:52 pm

    Hihiiii nanjye ntaha ubukwe buri munsi Kandi nkingiye kabiri n’urushimangira rubanziriza izizakurikira nasabaga bajya bareka kunsaba kwipimisha

  2. Akumiro

    January 17, 2022 at 1:38 pm

    Iyo ba avoka batakambira inkiko se abo baburanira bo baba bari bubigenze gute?

  3. Kindigo

    January 19, 2022 at 5:05 pm

    Iyo gutakamba kwigaragaza munzego nyinshi z’igihugu biba bivuze ko amategeko akakaye kimwe n’uko nta bwisanzure cyangwa ubwigenge busesuye abantu baba bagifite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI