Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Rutsiro: Imiryango 7 yatujwe mu Mudugudu wa Gitega irasaba guhabwa amashanyarazi nka bagenzi babo

Imiryango irindwi yatujwe mu mdugudu w’icyitegererezo wa Gitega mu murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro irasaba gukurwa mu mwijima nayo igacanirwa n’umuriro w’amashyanyarazi kimwe na bagenzi babo baturanye kuko bo bamaze umwaka n’igice bacaniwe.

Imiryango 7 muri imwe yatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gitega irasaba gucanirwa kimwe n’abaturanyi babo

Uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Gitega uherereye mu Kagari ka Mageragere mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro ukaba waratashywe muri Nzeri 2017, aho wubatswe mu buryo bw’inzu enye muri imwe (4in1) maze ugatuzwamo abatishoboye.

Bamwe muri aba bagize iyi miryango itaracaniwe kimwe n’abandi batujwe muri uyu mudugudu bavuga ko babangamiwe no gutaha mu kizima kandi abandi batekanye, ni mu gihe umuriro bari barahawe ukomoka ku mirasire y’izuba utagikora.

Baganira n’umunyamakuru, basobanuye uko iki kibazo cyo kudacanirwa kimwe n’abandi batujwe muri uyu mudugudu giteye.

Uyu yagize ati “Dufite ikibazo cy’umuriro w’amashyanyarazi, Leta yakoze neza idutuza neza mu mazu meza, abandi duturanye bahawe umuriro w’amashanyarazi ariko twe ntabwo bigeze baducanira kimwe n’abandi, bo umwaka n’igice urashize bacaniwe.”

Akomeza asobanura ingaruka bagira kubera kutagira umuriro w’amashyanyarazi mu mazu yabo kimwe n’abandi.

Agira ati “Ingaruka bitugiraho nuko nka nijoro ntihaba habona, kwinjira mu nzu ni ukugenda ugonga ibikuta. Umwana ntabwo nimugoroba yabona uko asubira mu masomo ye, hari igihe n’inzoka yakwinjirana mu nzu ntubimenye da.  Telefone tujyana ahandi ugasanga bari kuguca igiceri cy’ijana.”

Undi mu baturage bo muri iyi miryango, nawe arabigarukaho, aho avuga uburyo abandi bacaniwe ariko bo ntibacanirwe, akaba ariho ahera asaba ko nabo batekerezwaho bagafashwa bagacanirwa.

Ati “Twagiye kubona bateretse ipoto hano bavuga ko bazaducanira nk’abandi none twarawutegereje turawubura, hirya hariya barawuhawe baracana. Twe rero twarategereje turawubura kandi nyamara bari barawutwemereye. Kubona abandi bacanye wowe udacanye, telephone ukabura aho uyijyana ni ikibazo, natwe badushyiriramo umuriro tukagendana n’abandi aho gusigara inyuma kuko twatujwe kimwe.”

Umuyobozi w’Akerere ka Rutsiro, Murekatete Triphose, aganira n’UMUSEKE yavuze ko ikibazo cya bamwe mu batujwe mu midugudu y’icyitegererezo idacaniwe atari mu Mudugudu wa Gitega gusa kiri, akavuga ko boherejwe itsinda ry’abakozi b’Akarere kujya kubarura ibikenewe byose kugirango abaturage bacanirwe ndetse n’ibindi bikenewe harimo nko gusana amazu aho yangiritse.

Ati “Ikibazo cy’abatuye mu mudugudu y’icyitegererezo turimo kukigaho kugirango turebe ahantu haturuka ingengo y’imari ngo ibitaracyemuka bikemurwe, twari twoherejeyo abakozi ba One Stop Center babishinzwe ngo badukorere urutonde rw’ibikenewe n’ubushobozi busabwa uko bungana ngo tubishyire mu ngengo y’imari ivuguruye. Uretse umuriro n’ibindi birimo gusana amazu turi gukora ibishoboka byose ibyihuta bigashyirwa mu ngengo y’imari ivuguruye.”

Abajijwe impamvu abandi bacaniwe ariko iyi miryango 7 igasigara idacaniwe Murekatete Triphose, yavuze ko habayeho ikibazo cy’uko umuriro wazanywe wagize intege nke, gusa ngo mbere y’uko umwaka urangira ibizaba bidasaba ingengo y’imari ihanitse bizakemurwa.

Yagize ati “Amakuru ahari nuko umuriro wari uhari wari ufite intege nkeya ariyo mpamvu abandi batahise bawubona, niyo mpamvu rero twashyizeho ikipe ibishinzwe ngo turebe uko twabikurikirana bikemurwe. Nibamara kuduha urutonde rw’ibikenewe gukorwa tuzareba ubushobozi bw’Akarere uko bungana ibikorwa by’ibanze bigakorwa muri uyu mwaka  ibindi bigashyirwa umwaka utaha.”

Uyu muyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yongera kwibutsa abaturage batujwe mu midugudu y’icyitegrerezo kugira uruhare mu kubungabunga ibikorwaremezo baba bahawe birimo no gufata neza amazu baba bubakiwe.

Ati “Ubutumwa tubaha nuko bagomba kugira uruhare mu bibakorerwa bakabyitaho, nko gufata neza ayo mazu bayabungabunga n’ibindi bikorwaremezo aho kubyangiza bavuga ko atari ibyabo. Bumve ko ari ibyako kuko nibo byakorewe bityo rero bakabyitaho neza.”

Aba baturage bagize iyi miryango irindwi isaba gucanirwa bavuga ko imirasire y’izuba bahawe yo ntacyo ibamariye kuko itagikora neza uko bikwiye, aha akaba ariho bahera basaba ko igikorwa cyo kubacanira kimwe na bagenzi babo byakihutishwa bagakurwa mu kizuma.

Indi miryango itujwe muri uyu mudugudu w’icyitegrerezo wa Gitega mu Murenge wa Mushubati imaze umwaka urenga yo icaniwe.

Indi miryango baturanye yo imaze umwaka urenga ihawe umuriro w’amashanyarazi

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Damarara

    January 17, 2022 at 4:22 pm

    Yewe ga ubu se koko hari icyo batakorewe ?Hasigaye ko bazabafasha no kubona ibiryo, kubatamika gushyiramo amakaro, kubuhagira, kubasokoza etc…
    Sinumva ukuntu wanyubakira inzu nk’iyi ngo ngaruke kugira icyo nkubaza kereka kuza kukwereka ko ntakibarizwa mu batishoboye.
    Abantu bave mu butesi ni Imana ifasha uwifashije

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI