Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Ishuri Perezida yahaye abaturage riteganya kwakira abarenga 700

Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro(Kiyumba TVET School)  Perezida Paul Kagame yahaye abaturage riteganya kwakira abanyeshuri barenga 700.

Kiyumba TVET School Perezida Paul Kagame yarihaye abaturage nu mwaka wa 2014.

Iri Shuri riherereye mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, Umuyobozi waryo Ingabire Domitille avuga ko mu gihembwe kimwe  rimaze ritangiye, rifite abarenga 100 baryigamo.

Ingabire akavuga ko  ubushobozi rifite rizakira abanyeshuri barenga 700 mu mwaka w’amashuri utaha.

Yagize ati ‘‘Twatangizanyije amashami 3 kuri 6 tugomba tuba dufite.”

Uyu Muyobozi w’ikigo avuga ko bamaze kubona ibikoresho byose bisabwa bahawe n’Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda ( Rwanda Polytechnic).

Yavuze ko inzego zifite amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro mu nshingano zimaze kubasura inshuro nyinshi kugira ngo barebe uko hakongerwa andi mashami asigaye.

Cyakora avuga ko amatara azengurutse ikigo batayacana, bitewe n’amafaranga bishyura ku kwezi.

Ati ”Iyo tuyacanye mu isaha imwe twishyura ibihumbi 10, ubu twahisemo kuyazimya ducana asanzwe.”

Umuyobozi wa Kiyumba TVET School Ingabire Domitille avuga ko bateganya kongeramo andi mashami 3

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert avuga ko hari ibiganiro batangiye gukorana n’Ubuyobozi bukuru bw’amashuri y’imyuga kugira ngo ubushobozi ikigo gifite bugikoreshe uko bungana.

Ati ”Ejo dufitanye inama nabo ndumva n’iki kibazo kizaganirwaho.”

Mugabo yanavuze ko  mu mashami bateganya kongeramo, bazashyiramo ishami rifite umwihariko.

Ku bijyanye n’ikibazo cy’umuriro wagombaga gucanira ishuri urizengurutse, avuga ko ayo matara bazayasimbuza akomoka ku mirasire y’izuba kuko ariyo ahendutse.

Kiyumba TVET School Perezida Paul Kagame yarihaye abaturage, ubwo yasuraga abatuye Umurenge wa Kiyumba mu mwaka wa 2014, icyo gihe yabahaye n’Ibitaro bya Nyabikenke kuri ubu bikaba byaratangiye guha abarwayi serivisi bakenera.

Barateganya kongeramo andi mashami 3 arimo no gutunganya ibikomoka ku mpu.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Muhanga

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI