Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kate Bashabe umukobwa w’uburanga n’ikimero ari mu byishimo nyuma yo kuzuza umuturirwa

Umunyamideli w’Umunyarwandakazi, Kate Bashabe ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yujuje inzu y’umuturirwa nziza mu Mujyi wa Kigali.

Iyi nyubako iri muri Kigali, Bashabe avuga ko ari we wayiyubakiye

Kate Bashabe yatangiye kumenyekana ubwo yitabiraga amarushanwa y’ubwiza yigeze gutegurwa n’Umujyi wa Kigali aba Miss MTN ndetse yanitabiriye Miss Rwanda ariko yivanamo n’ubwo ari we wari uhagarariye Akarere ka Nyarugenge muri 2011.

Mu mashusho magufi yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Kate Bashabe yagaragaje iyi nzu y’agatangaza ndetse avuga ko ari we wayiyubakiye ku giti cye.

Ati “Mama nabikoze! Niyubakiye inzu yanjye ku giti cyanjye. SESAM Cube Architects (abayubatse) mwarakoze ku kazi gatangaje mwakoze.”

Kate Bashabe ni umwe mu Banyarwandakazi bafite uburanga kandi buvagwa cyane mu byamamare

Bashabe ni umunyamideri wabigize umwuga utunzwe no kudoda imyenda akanayigurisha.

Mu minsi ishize yagarutse mu mitwe y’itangazamakuru kubera inkuru zavuzwe cyane ko yaba ari mu rukundo na rutahizamu rurangiranwa ukomoka muri Senegal ukinira ikipe ya Liverpool, Sadio Mane ariko bose baje kubihakana.

Yakunze kugaragaza ko ari umufana wa Sadio Mane, ndetse byavuzwe ko bakundana

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Mugisha

    January 17, 2022 at 5:53 pm

    Banyamakuru mujye mufasha abantu kumenya no gukoresha neza ikinyarwanda> Birababaje kubona muvuga ko inzu y’igorofa rimwe (1 etage) ari umuturirwa (gratte-ciel)!!!!! Koko kweli.
    Mujye mudufashiriza abantu bamenye gutandukanya ibintu, igorofa ni etage (ugakurikizaho kuvuga umubare w’amagorofa) umuturirwa ni Gratte-ciel (nubwo definition yabyo itahujwe neza, bivugwa ko ari inzu yose ifite guhera kuri metero 100 z’uburebure kuzamura kugera kuzo bita Supertall cg megatall iyo zarenze metero 300. Ntabwo Bashabe afite umuturirwa plz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI