Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Babiri bafunzwe bakekwaho urupfu rw’umwana wasanzwe mu kidomoro cy’amazi

Ku wa 14 Mutarama 2022 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umwana w’umukobwa w’imyaka itanu witwa Akeza Elisie Rutiyomba waguye mu kidomoro babikagamo amazi cya litiro 200 agapfiramo.

Akeza Elisie Rutiyomba waguye mu kidomoro cy’amazi agapfa birakekwako yishwe

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Antene, Akagari ka Busanza mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, ahagana saa sita n’igice cy’amanywa.

Uyu mwana wari umaze icyumweru aje kubana na mukase witwa Mukanzabarushimana Marie Chantal, ubwo yagwaga muri iki kidomoro uyu mukase washakanye na se ngo yari yagiye kwa muganga ariko yasize ku rugo umukozi witwa Nirere Dative.

Gusa ngo yaje guhamagarwa n’uyu mukozi ko umwana aguye mu kidomoro, nawe ahita atabaza mukuru w’umugabo we maze ahageze asanga uyu mwana yaguyemo acuramye amukuramo ndetse amuha n’ubutabazi bw’ibanze amurutsa amazi kuko asanzwe ari umuganga, gusa ngo yari yamaze gushiramo umwuka.

Inzego z’ibanze zihageze zabajije uyu mukozi wari wasigaranye uyu mwana impamvu atahise amukuramo akimubona, ngo yavuze ko yagerageje ariko bikamunanira.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko bataye muri yombi abantu babiri barimo mukase n’uyu mukozi bakekwaho kuba bari inyuma y’urupfu rwa Akeza Elisie Rutiyomba.

Ati “RIB yatangije iperereza hakorwa icyo mu bugenzacyaha twita “Crime scene reconstruction” bivuze kugeragerageza kugaragaza uko icyaha gishobora kuba cyakozwe, Crime scene reconstruction yagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa abantu babiri aribo Mukanzabarushimana Marie Chantal mukase w’umwana na Nirere Dative umukozi muri urwo rugo.”

Umurambo w’umwana ukaba warajyanywe muri Rwanda Forenstic Loboratory gukorerwa isuzuma. Abatawe muri yombi bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanombe mu gihe iperereza rikomeje.

Dr Murangiye yasabye abantu kwirinda ibihuha kuko ibizava mu iperereza bazabimenyeshwa.

Ikidomoro Akeza Elisie Rutiyomba yaguyemo kikaba cyarabikwagwamo amazi, aho cyari gifite ubushobozi bwo kubika amazi agera kuri litiro 200.

Akaba yari amaze icyumweru kimwe ageze muri uru rugo rwa se Rutiyomba Florien, gusa se w’uyu mwana akaba atarabanaga na nyina w’uyu mwana witwa Niragire Agathe kuko yabanaga n’undi mugore.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

7 Comments

7 Comments

  1. Kaka

    January 17, 2022 at 7:41 pm

    Ariko abagore baranyobeye pe ubu yumvaga ari buruhuke kuko uyu mwana atakiriho mbega agahinda mbega mbega Rwanda wabyaye abagome ariko na se nikigoryi ubuse yamuzanaga kuruyu mugome amujyana he na nyina akaba ikindi kigoryi ubuse yumvaga yarererwa koko nicyi gikoko cyumugore

    • nyemazi

      January 18, 2022 at 9:56 am

      Mbanje kwihanganisha Nyina na SE w’umwana.Iyi ni ingaruka zo GUSHURASHURA.Nubwo amadini amwe abeshyera Imana ngo ibemerera gutunga Abagore benshi (Polygamy).Umwami wacu Yesu Kristu,yasabye abakristu nyakuri kwirinda ubusambanyi no “gutunga umugore umwe”.Yasobanuye ko impamvu Imana yihoreye Abayahudi bakarongora abagore benshi,ngo nuko “bari barinangiye imitima” banga kumvira Imana.Bisome muli Matayo 19:8.Nkuko Bible ivuga,”nta munyabyaha ugira amahoro”.Ikirenze ibyo,abishimisha mu busambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo.Nubwo iyo bapfuye bababeshya ko bitabye imana.

      • gahamanyi

        January 18, 2022 at 4:28 pm

        ISHYARI riragatsindwa.Niryo ryatumaga uyu mugore wa kabiri adasinzira.Kugeza aho yishe iki “kibondo”.Ishyari niryo ryatumye Gahini yica Abel.Ishyari,hari iyo rituma ibihugu birwana.
        Ni kimwe mu bintu byinshi bizabuza billions z’abantu kubona ubuzima bw’iteka muli paradizo.
        Imana yaturemye idusaba gukundana.Turamutse tubikoze,ibi byose byavaho: Ubwicanyi,intambara,ubusambanyi,ubujura,kubeshyana,kwikubira,ruswa,etc…

  2. lg

    January 17, 2022 at 10:43 pm

    igisubizo nubundi kiri kubantu 2 uwagiye kwamuganga yagombaga kujyayo cyangwa kwali ukuyobya uburari ko byabaye adahari !!!umukozi ngo haribyo yararimo ntiyigeze abimenya!!iakagunguru se kali gatabye hasi agwamo !!ese uwo mwana yarigaga cyangwa ntiyiga uko biri kose hihishemo ikintu kandi cyoroshye kumenyekana,kiri hagati yabo bantu,kandi kizagaragara

  3. lg

    January 18, 2022 at 6:59 am

    munyandiko ziba kumbuga ubona ko bamwe ali umwanya wo kugaragaza ubugome bwabo bubarimo ingengabitekerezo no gutukanira byrerekana ko ntakinyabupfura,bagira umuntu aratinyuka akavuga ko abantu bapfushije umwana wabo ise,ali ikigoryi!!kuko yazanye umwanawe iwe ko nyina ali ikigoryi ko yohereje umwana kwa se!! ubwo uwakubaza ubu niwowe ubabaye kurusha ababyeyi be!ntaburere nabuke wahawe

    • Mugisha

      January 18, 2022 at 1:38 pm

      urakoze cyane Ig kumbwirira Kaka, kuko ikinyabupfura ke ubwacyo kigaragaza ko uburere ababyeyi be bamutoje cyapfuye ubusa, niba yaranize amashuri ye yishyuriwe ubusa kuko ibyo avuze bigaragaza ikigero cy’ubwenge bwe. Asante kabisa

  4. iganze

    January 19, 2022 at 8:38 am

    Murakoze nanjye nari nababajwe na kaka watutse ababyeyi bagize ibyago. Gutukana ni umuco mubi, aba babyeyi se bari banze umwana wabo? Ni ibyago.
    Uyu muka se rwose ndakeka ko abifitemo uruhare niba ari byo ni interahamwe mu zindi yo gatsindwa n’Imana.
    Umwana uko yavuka kose ni umuziranenge ni uwo gukundwa no gusigasirwa. Se ko ntawasezeranye n’Imana kuzaramba akirerera agakuza abe, ubu we azi azarererwa na nde? None se uzamurerera nawe azice abana be?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI