Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Umuvugizi wa Guverinoma ya Somalia yakomerekeye mu gitero cy’ubwiyahuzi

Mohamed Ibrahim Moalimuu yajyanywe kwa muganga kuvurwa ibikomere nyuma yo guturikanwa n’igisasu kuri iki Cyumweru.

Mohamed Ibrahim Moalimuu yajyanywe kwa muganga

Moalimuu, ubu ni Umuvugizi wa Leta ya Somalia ariko yahoze ari Umunyamakuru wa BBC, igisasu cyaturikiye hafi y’urugo rwe.

Ntiharamenyekana ubyihishe inyuma gusa Televiziyo ya Leta yavuze ko igisasu cyaturikijwe n’umwiyahuzi.

Aljazeera ivuga ko umufotozi wayo yabonye ibice by’imibiri y’umubiri w’umuntu hanze y’urugo rwa Mohamed Ibrahim Moalimuu, we akaba yajyanwe kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi ya Somalia, Abdifatah Aden yabwiye Ibiro Ntaramakuru, Reuters ati “Umwiyahuzi yashakaga guhitana Umuvugizi wa guverinoma, ubu yajyanwe kwa muganga aravurwa ibikomere.”

Iki gisasu gikurikiye ikindi cyahitanye abantu 8 mu minsi mike ishize, cyo kigambwe n’umutwe w’iterabwoba wa al-Shabab, cyagabwe hafi y’ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere n’ikibuga mpuzamahanga.

Somalia imaze igihe mu mpaka zishingiye kuri politiki aho hari ubwumvikane buke hagati ya Minisitiri w’Intebe, Mohamed Hussein Roble na Perezida wa Somalia, Mohamed Abdullahi Mohamed, Farmaajo.

Mohamed Mohamed ukora itangazamakuru yabwiye BBC ko bisa n’aho impaka hagati ya Minisitiri w’Intebe na Perezida zabonewe igisubizo, Abakuru b’Ibihugu by’Akarere ngo basabye ko amatora yazaba mu minsi 40 uhereye tariki 15 Mutarama, 2022.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. ruremesha

    January 16, 2022 at 2:39 pm

    Tekereza imyaka ishize isi yose irwanya Al Shabab ikabananira.Imitwe y’abaslamu irwana cyangwa yica abantu ni myinshi cyane ku isi.Hari Al Shabab,Al Aqmi,ISIS,Al Qaeda,Hezbollah,Boko Haram,Hamas,Islamic Jihad,Taliban,Katiba Masina,etc…Yose ivuga ko “irwanira Imana”.Ngo ni Intambara ntagatifu (JIHAD).Nyamara Imana itubuza kurwana no kwica,ikavuga ko yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi nkuko Zaburi 5,umurongo wa 6 havuga.Kandi ko izabarimbura ku munsi wa nyuma.Ariko si Abaslamu gusa barwana.Kuva na kera,amadini menshi ashoza intambara,avuga ko akorera Imana.Muribuka za Crusades z’Abakristu barwana n’Abaslamu zahitanye abantu batabarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI