Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

RPL Day 12: Kiyovu SC yujuje imikino 10 idatsindwa nyuma yo kunganya na APR FC 0-0

Kuri iki Cyumweru tariki 16, Mutarama 2022, Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje, ahakinwaga imikino ibiri y’umunsi wa 12, nyuma y’indi yabaye ejo hashize.

Kiyovu Sports ikomeje kuguma ku mwanya wa Mbere by’agateganyo

Mu mikino yabaye kuri iki Cyumweru, Kiyovu Sports yanganyije na APR FC yuzuza imikino 10 idatsindwa, mu gihe Bugesera FC yanganyirije na Gorilla FC i Nyamirambo.

Mu mukino wabaye mbere y’indi, ugatangira saa sita n’igice z’amanywa (12:30), ba rutahizamu bakomoka mu mahanga batumye Gorilla FC inganya na Bugesera FC igitego kimwe kuri kimwe (1-1).

Gorilla FC niyo yafunguye amazamu itsindiwe na rutahizamu Adeaga Adeshola Johnson ukomoka muri Nigeria, mu gihe Sadick Sulley ukomoka muri Ghana yishyuriye Bugesera FC.

Inota rukumbi Gorilla FC yabonye, ryayikuye ku mwanya wa nyuma, aho Etincelles FC iremerewe n’umwenda w’ibitego ari yo iherekeje izindi.

Mu mukino wa kabiri wabereye kuri Stade ya Kigali  saa cyenda (15:00), Kiyovu Sports yanganyije ubusa ku busa na APR FC (0-0), mu mukino waranzwe no kurinda izamu ku buryo bukomeye.

Umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis yeretswe ikarita y’umuhondo, naho Ruboneka Bosco ukinira APR FC yeretswe ikarita itukura.

APR FC yujuje imikino 47 ya Shampiyona ikinnye muri Shampiyona y’u Rwanda idatsinzwe umukino, dore ko iheruka gutakaza amanota atatu muri Gicurasi 2019, ubwo yatsindwaga na Espoir FC.

Kiyovu Sports yo yujuje imikino 10 idatsindwa, aho yaherukaga kubigeraho muri Werurwe 2019, ubwo hakinwaga imikino yo kwishyura (Phase retour) muri Shampiyona y’umwaka wa 2018-2019.

Ruboneka Bosco yeretsw eikarita itukura ku munota wa 71

Gahunda y’imikino y’umunsi wa 12 wa Shampiyona

Ku wa Gatandatu tariki 15/01/2022

FT Etincelles FC 0-1 Marine FC (Stade Umuganda)
FT AS Kigali 1-2 Rutsiro FC (Stade ya Kigali
FT Rayon Sports FC 0-0 Musanze FC (Stade ya Kigali)
FT Espoir FC 0-0 Etoile de l’Est FC (Stade Rusizi)

Ku Cyumweru tariki 16/01/2022

FT Gorilla FC 1-1 Bugesera FC (Stade ya Kigali)
FT Kiyovu SC 0-0 APR FC (Stade ya Kigali)

Ku wa Mbere tariki 17/01/2022

15:00′ Gasogi United vs Gicumbi FC (Stade ya Kigali)
15:00′ Mukura VS&L vs Police FC (Stade Huye)

Urutonde rw’abafite ibitego byinshi:

SHABANI Hussein (AS Kigali) 07
BIGIRIMANA Abedi (Kiyovu SC) 05
OCEN Ben (Musanze FC) 05
ONANA Willy Léandre (Rayon Sports) 05
HAKIZIMANA Muhadjir (Police FC) 04
HASSAN Djibrine (Gasogi United) 04
LAWAL Abubakar ( AS Kigali) 4
MUGUNGA Yves (APR FC) 04
MUHOZI Fred (Espoir FC) 04
NIYIBIZI Ramadhan ( AS Kigali) 04

Kiyovu Sports iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 25 mu mikino 12, aho ikurikiwe na APR FC ifite amanota 24 mu mikino 10 kuko ifite ibirarane bibiri.

Gorilla FC imaze gusarura amanota umunani (8) niyo iri ku mwanya wa 15 ubanziriza uwa nyuma, aho ikurikiwe na Etincelles FC banganya amanota ariko bagatandukanywa n’uko Gorilla ifite umwenda w’ibitego 4, Etincelles yo ikagira umwenda w’ibitego 10.

Kiyovu Sports yabanjemo

APR FC yabanje mu kibuga

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NGABO Mihigo Frank/UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI