Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amahanga

Perezida Ibrahim Boubacar Keïta wayoboye Mali yapfuye

Ibrahim Boubacar Keïta (IBK) wabaye Perezida wa Mali kuva mu 2013 kugeza mu 2020 kuri iki cyumweru yiabye Imana nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

    Uwahoze ayobora Mali Ibrahim Aboubacar Keita yitabye Imana

Umwe mu bagize umuryango we yabwiye AFP ko yitabye Imana kuri uyu wa 16 Mutarama 2022 i Bamako.

Yagize ati ” Yapfuye muri iki gitondo ku isaa tatu z’isaha mpuzamahanga ya GMT mu rugo we i Bamako.”

Ibrahim Boubacar Keita bwa mbere yatowe n’abaturage mu mwaka wa 2013.

Mu mwaka wa 2018 yatorewe kuyobora manda ya kabiri yaje guhirikwaho n’igisirkare nyuma y’uburakari bw’abaturage binubiraga ruswa ikabije, isesagurwa ry’umutungo wa leta hamwe n’umutekano mucye kubera intagondwa zigendera ku matwara akaze y’idini ya Isilamu.

Bwana Keïta w’imyaka 76, ubwo yahirikwaga ku butegetsi yafunzwe iminsi 10 n’agatsiko k’abasirikare kamuhiritse.

Mu ijoro ryo ku munsi yafashwemo mu kwezi kwa Kamena 2018, yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko yeguye.

Nyuma yaje kurekurwa ku gitutu cy’amahanga, agumishwa iwe mu rugo.

Mu gihe cy’ibiganiro by’ubuhuza hagati y’intumwa z’umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Afurika (CEDEAO/ECOWAS) n’agatsiko k’abasirikare, amagambo ye yasubiwemo mu itangazamakuru avuga ko adashishikajwe no kuba perezida.

Abasirikare bigumuye ku butegetsi batangaje kuwa 27 Kanama 2020 ko Ibrahim Boubacar Keïta yarekuwe ndetse ari mu rugo rwe mu Mujyi wa Bamako.

Ntabwo haratangazwa icyahitanye uyu musaza w’imyaka 76.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI