Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Abatujwe na Leta i Horezo barasaba gukurwa mu cyiciro cy’abakene

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Horezo, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Rongi, baravuga ko ibyo Leta imaze kubaha, bihagije kugira ngo bave mu cyiciro cy’abakene bitwe abishoboye kuko hari amahirwe bavukijwe kubera kwitwa abakene.

Umudugudu wa Horezo mu Murenge wa Rongi

Imiryango irenga 100 yatujwe na Leta  ivanywe mu manegeka, iyo miryango hafi ya yose ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Umudugudu wa  Horezo batuyemo urimo inzu nziza, amashuri, ibiraro by’Inka n’uturima tw’igikoni.

Abahatuye bavuga ko ntacyo Perezida wa Repubulika Paul Kagame atakoze kugira ngo Imibereho yabo ihinduke.

Musabyimana Antoniya ati ”Nk’ubu twahawe umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba , warapfuye turi mu kizima, Ubuyobozi bwatubwiye ko  butaduha  umuriro wa REG kuko tutabona amafaranga yo kuwugura buri kwezi, ubu tumaze kwiyubaka turahinga, tukorora batuzamurire ibyiciro.”

Uyu muturage avuga ko nta wemerewe gutera ipasi, kuko  n’abafite umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba  nta hantu bacomeka iyo pasi ngo batere  imyenda.

Unkundiye Philippe avuga ko  imyaka 4 bamaze muri uyu Mudugudu Inka bahawe bazikuramo ifumbire bakayigurisha.

Ati ” Leta yaduhaye byinshi twaheraho duterimbere umuriro siwo kibazo gikomeye cyatunanira baduhe uwa REG barebe niba tutazawishyura.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert, avuga ko abari mu cyiciro cya mbere bose, basuzumwe basanga batashobora kugura umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku muyoboro mugari.

Ati” Abigeze guhabwa umuriro w’amashanyarazi wa REG bagiye bananirwa kuwishyura ahubwo harebwa uburyo bakongera gukora uwangiritse.”

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yabwiye UMUSEKE ko  urugamba barwanye ubushize,abaturage bamwe badashaka kuva mu cyiciro barimo bajya mu kindi byatwaye igihe kitari gito.

Cyakora akavuga ko kuba abatuye mu Mudugudu wa Horezo, batangiye kubyisabira ari ikintu cyiza.

Yagize ati ”Umuriro twabahaye twashingiye ku bushobozi bari bafite icyo gihe, ubu bategereze  ibyiciro bishyashya biri hafi yo gusohoka.”

Kayitare yavuze ko amakuru batanze uyu munsi ari ukuri kuko imyaka bamaze bafashwa bagombye kuba bamaze gutera imbere nkuko babyivugira.

Gusa uyu Muyobozi yijeje abaturage ko mu gihe bategereje ko ibyiciro bishya bisohoka, bazaboherereza abatekinisiye babafasha gusana umuriro bari basanzwe bacana utaka.

Abawutuye bavuga ko bafite Inka zirenga 100 zitanga umukamo utubutse n’imirima Leta yabahaye bahingamo imyaka itandukanye.

Bakavuga ko bazamuriwe icyiciro, baba bafite ubushobozi bwo kwigurira uwa REG aho gukomeza kubera Leta umutwaro.

Uyu Mudugudu wa Horezo watashywe n’Umukuru w’Igihugu  Paul Kagame mu mwaka wa 2017.

Akarere kavuga ko gukodesha izo nzu bitemewe kuko bakuwe mu manegeka

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
MUHIZI ELISEÉ
UMUSEKE.RW/Muhanga

1 Comment

1 Comment

  1. Frank

    January 16, 2022 at 9:36 am

    Ngabo abayobozi dufite nyine. Niba umuturage agaragaza aho agereje, abandi aho kumwunganira, bati nta bushobozi afite, icyo bamaze ni iki? Ko mu byo abereye mu mwanya arimo,harimo no gushakira ibisubizo ibibazo abaturage bafite? None ati ntibashobora kuwishyura. Muri macye yamaze kubatesha agaciro,ntibari mu mubare w’abo ashobora kugira icyo amarira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI