Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Kamonyi: Impaka ziracyari ndende ku miryango 2 iburana isambu yatanzwe mu myaka ya 1970

*Urukiko rwagiye kwikorera iperereza, ariko abatangabuhamya baruha amakuru agoye gusesengura

Urukiko Rukuru Urugereko rwa Nyanza rwahaye umwanya imiryango 2 iburana isambu kuvuga ku byo urukiko rwakoreye iperereza (kuko rwageze ahari ikiburanwa) mu Kagari ka Buhoro, mu Murenge wa Musambira mu Karere ka Kamonyi hafi y’umuhanda wa kaburimbo Kigali-Huye aho hari abaregwa inyandiko mpimbano zijyanye n’iyo sambu.

Iyi sambu iyi miryango yombi ipfa iherereye ku muhanda wa kaburimbo Kigali-Huye

Urukiko rwajuririwe icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwemeje ko isambu ari iy’abo kwa Nkerabigwi, baregwa n’abo kwa Kabayiza Abdallah gukoresha inyandiko mpimbano bakegukana iyo sambu na bo bita iyabo.

Mu maburanisha yabanje Umucamanza yari yapfundikiye urubanza avuga ko ruzasomwa taliki ya 30/11/2021 ariko si ko byagenze byabaye ngombwa ko Abacamanza taliki ya 07/01/2022 bajya aho isambu iburanwa iherereye gukora iperereza.

Babajije abaturage bahatuye bamwe bemeza ko isambu yaguzwe n’abo kwa Nkerabigwi Rasalie (yitabye Imana) ubu bararegwa.

Abandi batangabuhamya ngo babwiye Abacamanza ko isambu yahoze ari iyo kwa Kabayiza Abdallah (yitabye Imana), ubu ni bo barega mu Rukiko.

Urukiko rugaragaza ko rwahuye n’imbogamizi yo kuba hatarabonetse mu buyobozi igitabo cyandikwagamo ibyaguzwe (kuko niba uguze n’umuntu ngo hari inyandiko ubuyobozi bushobora gusigarana).

Ku wa 13 Mutarama, 2022 Umucamanza yahaye umwanya ababuranyi ngo bagire icyo bavuga ku byavuye mu iperereza habanje abaregwa.

Me Jean Paul Habineza wunganira abaregwa yavuze ko abaturage bemeje ko isambu ari iy’abo yunganira kandi byose byadurumbanyijwe na mushika wa Kabayiza Abdallah, naho umuryango wa Kabayiza Abdallah (umugore n’abana) bahungutse bava mu gihugu cya Uganda batazi ibyo ari byo, none ubu bari kuburana isambu itari iyabo.

Me Habineza ati “Ubushinjacyaha na Hakizimana Issiaka (umwana wa  Kabayiza uregera indishyi) bakora ibyo batazi, ni mushiki wa Kabayiza wabashoye mu manza, Urukiko ruzagire abere abakiliya bange ku cyaha baregwa.”

 

Abarega bati “Abo bita ko bemeye ko baguze ntibavuga igihe isambu yaguriwe”

Umucamanza yahaye ijambo uruhande rw’abaregera indishyi bahagarariwe n’umwana wa Kabayiza Abdallah witwa Hakizimana Issiaka avuga ko abo ku ruhande rw’abaregwa bavuga ko isambu yaguzwe bitahabwa agaciro.

Issiaka yagarutse kuri umwe mu batangabuhamya avuga ko ari benewabo w’abaregwa watanze ubuhamya ko isambu yaguzwe na Nkerabigwi mu 1960  ariko uriya mutangabuhamya atabashije kuhagera kuko yari ku kiriri.

Issiaka agasanga ko kuba hari umutangabuhamya wavuze ko isambu yaguzwe mu 1960 kandi abo kwa Nkerabigwi amasezerano bafite ari ayo mu 1974 ko ari abemeje ko isambu yaguzwe ari ibyo bahimbye kuko batanavuga igihe iyo sambu yaguriwe.

Ati “Ayo masezerano ni amahimbano kuko n’iyo agaragazwa cyera ntitwari no kujya mu manza (ngo mu ikusanyamakuru ntiyagaragaye ahubwo yagaragaye mu Rukiko gusa).”

Issiaka kandi akomeza avuga ko kuri ayo masezerano yita “amahimbano” umwe mu bagabo ugaragara ko yasinyeho witwa Buragwena (abaregwa bo bavuga ko batamuzi,abarega bo bakabaza uw’ukuri ariko ntagaragare), Buragwena yaje avuga ko ayo masezerano atayazi.

Umwe mu baregwa witwa Innocent ngo yabajijwe abantu baguze iyo sambu we avuga ko yaguzwe n’abantu batatu aribo Ringuyemo, Sebyatsi na Kabayiza (Innocent we yireguye avuga ko yabivuze kuko yari yatewe ubwoba), abarega bagasanga kuriya kwivuguruza k’uregwa ari ikimenyetso cy’uko isambu itari iy’abaregwa.

Me Nyirihirwe Hilaire wunganira Issiaka uregera indishyi yabwiye Urukiko ko ibyo bamwe mu batangabuhamya bavuze ko isambu yaguzwe na Nkerabigwi bidafite agaciro.

Me Nyirihirwe arabishingira ko abari abayobozi mu 1974 amasezerano yita “amahimbano” akorwa bemeje ko ayo masezerano batayazi.

Ati “Twerekanye ibimenyetso ko ayo masezerano atabayeho, niyo mpamvu dusaba Urukiko ko rukwiye kwiherera rukazahamya abo turega icyaha cy’inyandiko mpimbano.”

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo abatangabuhamya bavuze buri wese yaganishaga ku wo ashaka kurengera hagati y’abarega n’abaregwa.

Buti “Abatangabuhamya hafi ya bose bemeje ko ubugure batazi igihe bwabereye.”

Urukiko rwavuze ko abatangabuhamya buri wese aba avuga ibye, rufata  umwanzuro ko rugiye kongera gushaka inyandiko ya Leta yaba yarasigaranywe, ariko itaboneka rukazafata umwanzuro hagendewe ku byo ababuranyi bagaragaje ku wa 11 Gashyantare, 2022.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/kamonyi-uko-imfubyi-zasizwe-na-kabayiza-zabuze-isambu-zaheshejwe-nubuyobozi-muri-2013.html?fbclid=IwAR15XH49hlOxoBKG7MBiquKoJDi41EoUKb4XWCR395DROVnEyYkPTsLs-KQ

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

4 Comments

4 Comments

  1. lg

    January 16, 2022 at 6:28 pm

    Kuki bataburanye iyo sambu,uwari ayatunze atarapfa !!!biroroshye kuriganya abana iyo nyirubwite,atakiriho

  2. Yaya Tourê

    January 17, 2022 at 9:51 am

    Ubutabera bukwiye kurenganura aba bana ba Kabyiza bushingiye ku bimenyetso bihari babugaragarije kuko n’inyandiko mvugo y’inama y’Abaturage yakozwe kuri iki kibazo, imvugo z’abatangabuhamya zatanzwe birahagije kubahesha ubutabera! Ntibyagombye kuba bigeze aha basiragira.

  3. KAMBWA

    January 17, 2022 at 7:21 pm

    Ubutabera bukwiye kurenganura abonana barabaje kuri kije igimbonye urubanza rwahereye ndabona arakarenga gusa umuntu yigomeka kubuyobozi gute nimuntu kikweri birababaje undutabera bwa shingira kubimenyetso byose byatanzwe.

  4. NINJA

    January 18, 2022 at 3:40 pm

    Narumiwe umuntu agira amasezerano y’ubugure yabazwa akavuga ibiterekeranye akivuguruza kdi afite amasezerano y’ubugure ayareba kweri ndumva urwo rubanza arucabana kuko ndabona baburana amahugu nkurikije ibyombonye munkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI