Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

COVID-19: Guhunga igihugu ni ubwoba bw’inkingo cyangwa ni ubugwari ?

Kuva mu ntangiriro za 2021 u Rwanda rwatangiye gukingira abaturage nyuma yaho COVID-19 igeze mu gihugu.Kuva icyo gihe hatangiye ubukangurambaga butandakunye mu gihugu bushishikariza abantu gufata urukingo.

Hakomeje kwibazwa impamvu nyamukuru itera bamwe guhunga igihugu bitwaje urukingo rwa Covid-19

Mu mibare ya Minisiteri y’Ubuzima iheruka yerekana ko kuva aho u Rwanda rutangiriye iyo gahunda abagera ku 7,880,888 bamaze gufata urukingo rwa mbere, abandi 6,265269 bamaze gufata urwa Kabiri naho urwa Gatatu ni 585982.

Gusa nubwo leta yakomeje gushishikariza abaturage kwikingiza, hari n’abandi banangiye, bavuga ko badashobora gufata urukingo ahanini bashingiye kumyemerere yabo ndetse hakaba n’abemera gusezera akazi cyangwa bagahunga igihugu.

Urugero ni urwo kuwa 5 Mutarama 2022 ubwo Abanyarwanda 12 bagizwe n’abagabo batandatu,abagore batanu n’umwana w’amezi 10 bari bari barahungiye mu Burundi mu Ntara ya Kirundo, muri Komine ya Bugabira bavuga ko bahunze amabwiriza yo kwirinda COVID-19 no kutemera inkingo ariko baza gusubizwa mu Rwanda.

Ibinyamakuru by’i Burundi , bitangaza ko mu nama y’umutekano yabaye muri iyo Ntara , ubuyobozi bwavuze ko budashobora kwishingira abantu badakurikiza gahunda za leta zo guhangana n’icyorezo cya COVID—19 bahitamo kubasubiza mu Rwanda.

Kimwe mu byo abahunga igihugu biganjemo abo mu itorero ry’Abadivantisiti ku munsi wa Karindwi,bashingiraho bafata icyo cyemezo, bishingikiriza amagambo aboneka muri Bibilya , Ibyahishuwe 16 :10 ,13:17-18.

Ni amagambo avuga ibyago bizatera mu bihe by’imperuka.

Urukingo n’inyamaswa ivugwa muri Bibiliya bihuriye he?…

Pasitoro Peter Musisi,Umuvugabutumwa w’Ubwami bwa Yesu, yabwiye UMUSEKE ko abantu bahunga igihugu ari ubujiji kuko badakwiye kwitiranya urukingo n’ikimenyetso cyivugwa muri Bibiliya.

Ati”Uretse ko ubuhanuzi batabuzi, ibyanditswe barabigoreka.Bibiliya ivuga y’uko hazaza indwara z’ibyorezo, imitingito,ni igihe cy’imperuka kandi ibyo bizaza itorero rihari.Ahubwo Bibiliya ikatubwira y’uko nitubona ibyo bibaye , tuzamenye y’uko umukiza ari hafi.Inama nagira abantu b’Imana ni uko bagira umwete wo kwezwa.”

Yakomeje agira ati “Barahunga se barajya he? Rero guhunga ni ubujiji, ni ukutamenya kuko iki ni ikibazo cyagwiriye Isi yose.Ntabwo wahunga ahubwo uretse kuvuga uti ubugingo mfite ni uko nzi ijambo ry’Imana.”

Cyakora avuga ko Leta ikwiye gufata umwanya wo gusobanura bihagije abaturage kugira ngo bamenye ukuri.

Pastor Peter Musisi avuga ko urukingo rwa Covid-19 ntaho ruhuriye n’ikimenyetso kivugwa muri Bibiliya

Ibi kandi abihuriyeho n’Umuhuzabikorwa w’Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Murwanashyaka Evaliste, aho avuga ko abantu bahunga igihugu baba bafite ibibazo bityo ko bakwiye gutegwa amatwi maze bagasobanurirwa bihagije.

Ati “Mbere na mbere iyo umuntu afashe icyemezo cyo guhunga ni uko aba afite ibibazo yumva bimubangamiye birenze imitekerereze ye.Uwo muntu ku ruhande rumwe aba akeneye umuntu umuba hafi, akamusobanurira ibiri kuba,no kuba akwiye kuba abyitwaramo.Hari abantu bari guhunga kubera y’uko badafite amakuru ahagije ku by’inkingo.”

Murwanashaya yavuze ko abanyamadini bakwiye gukorana bya hafi na leta mu gusobanurira byimbitse abaturage akamaro k’inkingo.

Ati “Ikintu cyabuze ni ukumvisha abantu bose, kuganiriza umuntu mu cyiciro cye ibyiza by’ urukingo.Hari abari guhunga kubera y’uko badafite amakuru ku rukingo ahubwo hari amakuru bavanye ahandi babuze ubasobanurira cyangwa uyahuza n’ibiri kuba.”

Murwanashayaka asanga ubukangurambaga bukorwa kuri radiyo na televiziyo cyangwa ahantu hahurira abantu benshi budahagije, ahubwo bukwiye no gusanga umuturage mu rugo.

Umuhuzabikorwa wa CLADHO asanga uburyo bwo kwima serivisi umuturage kuko atarafata urukingo bidakwiye ahubwo imbaraga zikwiye gushyirwa mu gusobanurira umuturage ibyiza byo kwikingiza.

MINALOC ibivugaho iki?

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ,Gatabazi Jean Marie Vianney, aheruka kubwira RBA ko hari Abanyarwanda bari guhungira mu bihugu bya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’UBurundi ariko bakagarurwa gusa ko hari imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu kwigisha abaturage.

Ati “Inshingano zacu ni ukwigisha abantu ,tukagira umwanya wo kuba hamwe na bo,tugakoresha imbuga zose zadufasha kubumvisha akamaro k’izi nkingo.”

Kugeza ubu MNISANTE ivuga ko abakingirwa ari bantu bose barengeje imyaka 11 y’ubukure ariko hashobora no kwiyongeraho abana bafie hejuru y’imyaka itanu y’ubukure .Biteganyijwe ko muri Kamena uyu mwaka ikigereranyo cyabazaba bakingiye cyaba 90%.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ,Gatabazi Jean Marie Vianney avuga ko imbaraga nyinshi ziri gushyirwa mu kwigisha abaturage badafite amakuru ahagije ku nkingo za Covid-19.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI