Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Aline Gahongayire yahishuye ko ari mu munyenga w’urukundo n’umusore yishimiye cyane

Umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Aline Gahongayire yatangaje ko nyuma y’igihe atandukanye n’umugabo we kuri ubu ari mu rukundo n’umusore yishimiye kandi ibyabo babishyira hanze vuba.

Aline Gahongayire yahishuye ko ari murukundo, yirinda gutangaza umukunzi we kuko acyibisengera

Nyuma y’uko aba batandukanye Gahongayire yagiye yirinda gukomoza ku  rugendo rwe rwo gusubira mu rukundo, gusa kuri uyu wa Gatandatu, tariki 15 Mutarama 2022, ubwo yari yatumiwe mu makuru ya Radio Rwanda, yahishuye ko ari mu rukundo kandi yishimye.

Yagize ati “Ibijyanye n’urukundo ugira igihe ntabwo ari byiza ko uhita utaruka kuko iyo uvuye ku rugamba hari inkovu, umunaniro. Navuga ko nagize igihe cyo kubanza gutuza ndamenya kuko iyo mutandukanye umwe aravuga ngo ni uriya wabiteye mu kamera nka Adamu na Eva ariko nzi amakosa yanjye nawe ashobora kuba azi aye, ayanjye niyo mpa agaciro kugirango mbanze nyakosore hanyuma mbone kujya mu yindi nzira. Ndi mu nzira nziza y’urukundo kuko amahirwe y’urukundo Imana yampaye umutima mugari kandi ntibigomba kugarukira aho.”

Gahongayire yakomeje aca amarenga ko umusore bari mu rukundo yaba ari umunyamahanga.

Yagize ati “Ndi muri relationship inejeje kandi hamwe n’Imana ndacyabisengera, igihe cyo kubishyira hanze ntikiragera ariko hari ahantu mpagaze. Namubwira nti I love him kuko nibyo yumva (Nta Kinyarwanda  yumva?), oya aracyumva turi kuri Radio Rwanda(araseka cyane).”

Umuramyi Aline Gahongayire ahamya ko urukundo ari rwiza gusa nk’umuntu wakoze gatanya atakwifuriza undi muntu kuba yatandukana n’uwo bashakanye.

Ati “Kuba mu rukundo bigapfa n’ibintu bitari byiza, nubwo byambayeho ntawe nabyifuriza kuko mbaye mfite imbaraga zibihagarika navuga ngo birangirire kuri njyewe, kubaka ugasenya si ishema.”

Nk’umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Gahongayire avuga ko we atazitirwa no kuba mu gakiza ngo abure kujyana n’ibigezweho. Aha niho ahera avuga ko yemera ukwemera kwa buri umwe ariko bidakuraho gukora ibyo yishimira.

Yagize ati “Niba warahisemo agatambaro no gukata imisatsi njyewe akaba atariwo muhamagaro wajye, njye nzakomeza kuba nkeye nkomeze mbe njyewe. Ntakwiyoberanya ngo nigire uwo ntari we kuko Kristu wanjye simwambaye ku mubiri kuko uzabora ariko imbere ntihabora, agakiza kanjye kari imbere muri njyewe. Inyuma hanjye ngomba kuhitaho kuko nirwo rusengero rw’Imana nkakora siporo, nkajya gyme, nk’ubu nsigaye nkina Golf.”

Aline Gahongayire anenga Abakiristu bavuga ngo hari indirimbo z’Isi kandi nazo zifasha haba nko mu rukundo, agashimangira ko we yumva indirimbo z’abahanzi b’indirimbo abakiristu bita iz’isi.

Ati “Umutware wanjye igihe tuzabishyira kumugaragaro ntabwo nzamuririmbira Zaburi ya kangahe ahubwo nzamuririmbira urukundo kuko rubaho ntabwo nzamubwira ngo nzamujyana mu ijuru kuko sinjye ubajyanayo, ariko nzamubwira nti nzagusohokana ku mazi. Tugomba kumenya ko tutari abafungwa mu gakiza, kuvuga ngo sinakwicarana n’abantu banywa inzoga ubwo se papa niba ayinywa nzamufungurira ariko mu mutima wanjye mbwire Kristu ko yabireka kuko bimbangamiye.”

Akomeza avuga ko agakiza ntawukwiye ku kigisha undi kuko kaba mu mutima w’umuntu  ndetse n’Imana.

Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzi b’igitsina gore bamaze kubaka izina mu muziki uhimbaza Imana hano mu Rwanda ndetse no mu karere. Indirimbo ye aheruka gushyira hanze niyo yise ‘Rendez-Vous’.

Mu 2017 nibwo yatandukanye byemewe n’amategeko n’uwari umugabo we Gahima Gabriel, ni nyuma y’uko hari ibyo batumvikanagaho, ubwo hasomwaga umwanzuro w’Urukiko bahise batandukana bisesuye kuko nta mutungo bari bafitanye wo kugabana.

Reba amashusho y’indirimbo nshya Rendez-Vous ya Aline Gahongayire

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. mazimpaka

    January 16, 2022 at 11:51 am

    Nkuko Aline avuze,Gatanya irababaza cyane.Gatanya zireze mu bihugu byinshi,ahanini kubera gucana inyuma.Report ya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) yerekana ko muli 2019,mu Rwanda habaye Gatanya 8 941 muli couples 48 526 zasezeranye.Nyamara Imana yaturemye ishaka ko abashakanye baba “umubiri umwe”,bagakundana,bakabana akaramata.Nkuko Malaki 2:16 havuga,Imana yanga Gatanya.Abantu bose bakora ibyo itubuza izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,isigaze abayumvira gusa, nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Niwo muti rukumbi wa Gatanya n’ibindi bibazo byose isi yikoreye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI