Connect with us

Hi, what are you looking for?

Afurika

Goma: Imyigaragambyo y’abamotari yahagaritse ubuzima nyuma y’iraswa rya mugenzi wabo

Muri Kivu ya Ruguru mu Mujyi wa Goma, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi, habaye ihangana rikomeye ryahuje abakora umwuga w’abatwara abantu n’ibintu kuri moto (Motards) n’Igipolisi cya Repubulikaya Demokarasi ya Congo, iri hangana ryakuruwe n’umumotari wishwe arashwe na Polisi.

Mu Mujyi wa Goma abamotari biraye mu mihanda bamagana urupfu rwa mugenzi wabo warashwe n’umupolisi

Imihanda n’ibikorwa by’ubucuruzi muri Quartier za Virunga, Majengo na Mabanga-Nord byafunze, abamotari birara mu mihanda bahangana n’igipolisi bamagana urupfu rwa mugenzi wabo.

Uyu mumotari uri mu kigero cy’imaka 30 yarashwe n’umupolisi ku isoko rya Virunga muri Komine ya Kalisimbi mu Mujyi wa Goma ubwo bajyaga impaka y’uko atemerewe guparika iruhande rw’ibiro by’isoko.

Muri izo mpaka zamaze akanya gato niho umupolisi yahise akora mu mbarutso arasa uwo mumotari ahita yitaba Imana ako kanya.

N’uburakari bwinshi abamotari bahise birara mu mihanda bavuza amahoni bayifungisha amabuye.

Umwe mu baturage bari i Goma ubwo iyo myigaragambyo yabaga yabwiye UMUSEKE ko bafite ubwoba bwinshi bifungiranye mu mazu.

Ati “Ubu turi mu nzu, abamotari barakaye cyane hivanzemo n’izindi nsoresore hashobora kuvuka akantu (avuga ibikorwa bitari byiza).”

Yakomeje avuga ko abacuruzi bahisemo gufunga amaduka mu rwego rwo kwirinda kwibwa n’abitwikiriye iyo myigaragambyo.

Igipolisi cyagerageje kubatatanya gikoresheje ibyuka biryana mu maso ariko biranga biba iby’ubusa kuko bari barubiye cyane.

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, nibwo imyagaragambyo yahoshe nyuma y’aho inzego z’ubuyobozi mu Mujyi wa Goma zibashije kwinjira muri izi Quartiers ziganira n’abamotari.

Mu Mujyi wa Goma abamotari bamaze iminsi bijujutira uburyo bafatwa n’igipolisi cya Congo bashinja kumungwa na ruswa no kubahohotera.

Muri uriya Mujyi hasohotse itegeko ryihaniza buri motori kutarenza saa moya z’ijoro agikora akazi ko gutwara abantu n’ibintu.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma kenshi bwumvikana bushinja bamwe mu bamotari ikinyabupfura gike no kuba inyuma y’ubwicanyi n’ubujura bukunze kugaragara muri uyu Mujyi.

Imihanda yari yafungishijwe amabuye menshi ubwo aba ba motari bahanganaga na polisi

Abapolisi bashinjwa n’abamotari kubahohotera

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Camarade

    January 15, 2022 at 6:16 pm

    Reba nk’iyi nkweto y’uyu mupolisi vraiment. Yewe ibihugu biratandukanye, i Rwanda sindabona umupolisi cg umusilikari wambaye inkweto imeze kuriya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI