Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Centrafrica: Minisitiri Biruta yasuye ingabo z’u Rwanda azishyiriye ubutumwa bwa Perezida

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yasuye ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibubumbye muri Centrafrica azishyikiriza ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Ministiri Biruta yasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri Cnetrafrica

Ni mu ruzinduko yagiriye muri iki gihugu kuva kuwa 13 Mutarama 2022 kugeza ku wa 14 Mutarama, aho yasuye batayo ya 57 Task Force ku birindiro bikuru byayo biri Nzilla muri Bangui ndetse na Batayo ya 8 n’iya 9 zikambitse Sacatel Mpoka.

Aherekejwe na Brig Gen Nyakarundi Vincent ushinzwe ubutasi mu ngabo z’u Rwanda, Minisitiri Biruta ku wa 13 Mutarama nibwo yasuye batayo ya 57 Task Force iri Nzilla, naho ku wa 14 Mutarama 2022 akaba aribwo basuye ingabo z’u Rwanda zigize batayo ya 8 n’iya 9 ziri Mpoko.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yashikirije izi ingabo ubutumwa bw’umugaba mukuru w’ikirenga Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bubifuriza umwaka mushya muhire ndetse bunabashimira akazi gakomeye kuzuye ikinyabupfura n’ubunyamwuga bakomeje kugaragaza muri Centrafrica.

Izi ngabo z’u Rwanda kandi zamenyeshejwe uko igihugu gihagaze mu rwego rw’umutekano ndetse banabwirwa icyo igihugu kiri gukora mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, ibi bijyana no guhabwa ishusho ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu bituranye.

Brig Gen Nyakarundi Vincent ushinzwe ubutasi muri RDF yasabye izi ngabo z’u Rwanda gukomeza kwesa imihigo ndetse bagaharanira kuzuza inshingano zabajyanye muri Centrafrica.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrica mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu aho boherejweyo n’Umuryango w’Abibumbye, gusa hari n’ingabo zoherejwe n’u Rwanda ku masezerano y’u bufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri Biruta yari aherekejwe na Brig Gen Nyakarundi Vincent ushinzwe ubutasi muri RDF

Minisitiri Biruta akaba yazishyikirije ubutumwa bwa Perezida Kagame

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI