Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Uwari Umuyobozi w’Ubuzima muri Nyaruguru yavuze uko yagambaniwe ashinjwa ruswa

Uwahoze ashinzwe ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyaruguru yireguye mu Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza mu rubanza rw’ubujurire ku cyaha aregwa, avuga ko yagambaniwe n’uwahoze ari Mayor n’uwari wungirije Mayor.

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza

Kuri uyu wa 13 Mutarama 2022 Urukiko Rukuru rwa Nyanza rwaburanishije urubanza rw’ubujurire (Ubushinjacyaha nibwo bwajuriye) burega Uzarazi Evode wari ushinzwe ishami ry’ubuzima mu Karere ka Nyaruguru, yanahoze akuriye Akanama k’Amasoko.

Ubushinjacyaha bwajuriye icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rugira umwere uregwa ku cyaha cyo gukoresha ububasha umuntu afite mu nyungu ze bwite.

Ubushinjacyaha bwabwiye Urukiko ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe rwagize umwere uregwa kandi icyaha bumurega kimuhama.

Ubushinjacyaha buvuga ko uregwa na we ubwe yiyemereye ko yakiriye Frw 500, 000 bufata ko yari ruswa.

Ubushinjacyaha kandi bwabwiye Urukiko ko rukwiye kwita ku batangabuhamya Nyiraneza Rose wahoze ari Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Maraba mu Karere ka Nyaruguru (ubu na we arafunzwe yavuzweho kunyereza umutungo), uwahoze ari Mayor w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois (ubu ni Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba) na Gashema Janvier ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyaruguru, ubuhamya bwabo bwose bushinja uyu uregwa ko yakoze icyaha.

Ubushinjacyaha kandi burabishingira ko uregwa na we akimara kumva ko hari ibyo ari gukekwaho yahise yandika ibaruwa asezera ku kazi.

Ubushinjacyaha buti “Urukiko mu gihe ruziherera ruzahamye uregwa icyaha ahabwe igihano cy’igifungo cy’imyaka 10 anatange ihazabu ya miliyoni 18,6Frw.”

 

Uregwa ati “Ibyo nakorewe kari akagambane.”

Evode Uzarazi yiregura ku byaha aregwa, yavuze ko ibyo yakorewe kari akagambane. Yavuze ko we yize ubuzima ariko nubwo yari agizwe ukuriye amasoko mu Karere ka Nyaruguru, ntaho yari ahuriye na byo kuko yize ubuzima.

Ati “Nta mahugurwa nahawe byibura ngo nkore ibyo nzi.”

Evode aravuga ko ubuhamya bwa Nyiraneza Rose (ufunzwe ubu) butahabwa agaciro kuko bwuzuyemo ibinyoma.

Ati “Uwo nari mukuriye kandi hari ibyo yakekwagaho byo kunyereza umutungo ku Kigo Nderabuzima, kandi yaranabihaniwe ubu arafunzwe.”

Yavuze ko ubuhamya bwa Francois Habitegeko (wari Mayor) butahabwa agaciro kuko na we ubwe yivugiye ko ibyo yabwiwe yabibwiwe na Rose Nyiraneza.

Naho ubuhamya bwa Janvier Gashema yasabye ko budakwiye guhabwa agaciro kuko Gashema yashakaga ko hari mwene wabo (na Gashema) wagira ngo ayobore Ikigo Nderabuzima, Evode we akanga kubyemera kuko uwo atari yujuje ibisabwa.

Evode  yongeyeho ko Frw 500, 000 yakiriye yari yayatumwe n’uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere (Ruzima Serge na we arafunzwe), ngo ayamuzanire ayakuye mu Karere ka Huye (Evode yari avuye Nyaruguru yerekeza i Kigali).

Evode akavuga ko ayo mafaranga yayahaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere atazi niba yari ruswa, avuga ko yayahawe n’umuntu Gitifu yari yamutumyeho atamuzi.

Ati “Ibyiswe ruswa byahimbwe na Habitegeko na Gashema.”

Evode yakomeje avuga ko avuye mu kiruhuko (congé) yategetswe n’ubuyobozi bw’Akarere, aratotezwa abwirwa kwegura ku mirimo ye, ngo si we wabyibwirije.

Umwunganizi wa Evode yabwiye Urukiko ko hakwiye gusuzumwa icyo Ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira, anongeraho ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bwaje butinze.

Umucamanza yategetse ko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyaruguru (Ruzima Serge ufunzwe) yazaza akagira icyo avuga kuri ariya Frw 500, 000 kuko na we avugwaho kumenya ibyayo.

Iburanisha rikazasubukurwa ku wa 10/03/2022.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Vicky

    January 14, 2022 at 10:30 pm

    Ariko Nyaruguru nta Procurement uhaba ngo ajye abanza agire inama aba bijandika mubyamasoko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI