Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Musenyeri Hakizimana ntarabona ibaruwa ya Padiri bivugwa ko yasezeye amaze amezi 5

*Uyu Padiri bivugwa ko yasezeye yoherejwe muri Paruwasi nshya ya Kizimyamuriro, yari atarajya mu butumwa yoherejwemo

Nyamagabe: Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro Hakizimana Célestin yabwiye UMUSEKE ko ibivugwa kuri Padiri Ingabire Emmanuel bivugwa ko yasezeye ku nshingano y’Ubusaseridoti “ari ibihuha” kuko nta nyandiko ye arabona asezera, nyamara Ikinyamakuru cya Kiliziza, Journal KINYAMATEKA yabitangaje kuri Twitter.

Padiri Ingabire Emmanuel yahawe inshingano taliki ya 21/Kanama/2021

UMUSEKE ntiturabasha kuvugana na Padiri ngo tumaze icyemezo bivugwa ko yafashe kuko nomero ye ntiyari ku murongo ubwo twamuhamagaraga.
Journal KINYAMATEKA kuri Twitter yanditse iti Padiri Emmanuel Ingabire, umupadiri wa diyosezi ya Gikongoro, wahawe ubupadiri tariki 21 Kanama, 2021 muri Paruwasi ya Kitabi, yeguye ku bupadiri n’imirimo ijyana na bwo nyuma y’amezi atagera kuri atanu abuhawe.”

Gusa, Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro  Musenyeri Hakizimana Célestin yabwiye UMUSEKE ko atarakira ibaruwa y’uwo Padiri, avuga ko ibyo gusezera kwe na we arimo kubyumva kandi abifata nk’ibihuha kuko nta baruwa ye arabona.

Yagize ati: ”Nimbona ibaruwa ye ndamusubiza, ariko kugeza ubu ntayo mfite.”

Musenyeri Musenyeri Hakizimana Célestin yavuze ko ayo makuru naba impamo, bazasuzuma bakareba niba ibyo yanditse bifite ishingiro cyangwa bitayifite bakamugira inama yo kubitekerezaho kugira ngo abe yakwisubiraho.

Ati “Iyo atsimbaraye tumushakira abazamufasha mu gihe cy’ukwezi, iyo yinangiye tumusaba kwandikira Papa, gusa icyo gihe Musenyeri aramuhagarika.”

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro avuga ko uyu Padiri Ingabire aribwo aherutse guhabwa izo nshingano ndetse bamutuma muri Paruwasi nshya ya Kizimyamuriro, iherereye Bishyiga mu Murenge wa Buruhukiro cyakora akavuga ko yari atari yajyayo kugeza ubu.

Padiri Ingabire Emmanuel yahawe inshingano taliki ya 21/Kanama/2021. Musenyeri Hakizimana yavuze ko nabona  ibaruwa ye yo gusezera atumenyesha.

Bagenzi bacu bo muri KigaliToday, bavuga ko Padiri Ingabire yanditse ibaruwa ndende mu rurimi rw’Icyongereza, aho agaragaza ko avuye mu gipadiri akigikunze kandi ko avuyemo atari uko yabuze umuhamagaro ahubwo ko ari uburyo Musenyeri we (HAKIZIMANA Célestin) yanze kumwumva no kumushyigikira mu bibazo by’ubuzima bwe.

Uyu mupadiri avuga ko yagize ibibazo by’uburwayi bw’umugongo ariko Musenyeri akomeza kumwirengagiza no kumwima amafaranga ndetse amwangira kujya kwa muganga.

Muri iyo baruwa yagize ati “Wanyimye uruhushya rwo kujya kwa muganga ubizi neza ko ndwaye bikomeye ndetse naranagaragazaga ibimenyetso by’uko nshobora kugagara (paralysis), aho kunyemerera kujya kwivuza wambwiye ko wishinja kuba warampaye ubupadiri. Igitangaje nari narakumenyesheje uburwayi bwanjye mu mezi atanu mbere yo gusezerana, ubiheraho unyima uruhushya rwo kujya kwivuza.”

Padiri yoherejwe muri Paruwasi nshya ya Kizimyamuriro yari atarajyayo

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Nyamagabe.

1 Comment

1 Comment

  1. nzibonera

    January 14, 2022 at 5:59 pm

    Padiri bituruka ku ijambo “padre” mu Gitaliyani.Bisobanura “data”.Mu byerekeye ukwemera,Yezu yabujije abakristu kugira umuntu bita Padiri nkuko Matayo 23:8,9 havuga.Muli rusange,Yesu yatubujije guha Titles abantu mu rwego rw’idini.Urugero,Monseigneur (bishop) cyangwa Musenyeli mu Kinyarwanda,bisobanura “umwami wanjye”.Naho Reverand bigasobanura umuntu utinyitse.
    Abigishwa ba Yesu,ntabwo bihaga ayo ma Titles.Ntabwo basabaga Icyacumi cyangwa umushahara ku kwezi,kubera ko Yesu yasabye abakristu gukorera Imana ku buntu nkuko Matayo 10:8 havuga.Bose bajyaga mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana ku buntu.Umukristu,bivuga umuntu wigana Kristu.Abakora ibyo yatubujije,ntabwo ari abakristu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI