Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Muhanga: Imishinga yagizweho ingaruka na COVID 19 yahawe miliyoni 383 Frw

Abakora umwuga w’ubucuruzi bwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 bahawe miliyoni 383Frw yo kuzahura Ubukungu bwabo.

Iradukunda Rachel avuga ko isaha bafungiraho izabangamira ibikorwa by’ubucuruzi byari bitangiye kuzamuka

Abahawe iyo nguzanyo bavuga ko muri gahunda ya guma mu rugo, nta cyizere bari bafite cyo kongera gukora uyu mwuga kuko ayo bari bafite bayakoresheje.

Iradukunda Rachel wo mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Ruli mu Murenge wa Shyogwe, avuga ko miliyoni imwe yahawe nyuma ya guma mu rugo, yayifashishije atangira kugura  ibicuruzwa yari afite mbere ya COVID-19.

Iradukunda yavuze ko inguzanyo yahawe yatangiye kuyishyura neza kuva mu kwezi kwa Kamena umwaka wa 2021, akavuga ko abangamiwe n’amasaha bigije imbere bazajya bahagarikiraho ibikorwa by’ubucuruzi.

Yagize ati ”Twatahaga dutinze kugira ngo tubone ayo twishyura SACCO n’inyungu dusagura, ubu twatangiye gufunga saa tatu.”

Cyakora akavuga ko gahunda ya guma mu rugo itongeye kugaruka bacuruza bunguka.

Nsengiyaremye Narcisse umwe mu bafite ubumuga, avuga ko abakiliya abona bakunze kuza mu masaha atinze kuko aribwo banywa inzoga na Fanta.

Ati ”Umuntu ucuruza ibinyobwa abona abakiliya ku mugoroba, gufunga saa tatu ni kare  kwishyura inguzanyo ntabwo bizatworohera.”

Umucungamutungo wa SACCO Terimbere Shyogwe Mbasabyamahoro Etienne avuga ko mu bacuruzi bose bamaze guha iyo nguzanyo basaba ko inguzanyo ya miliyoni bahabwa yagombye kwiyongera ikagera kuri miliyoni 5.

Yagize ati ”Ibi babivuga bashingiye ku nyungu y’amafaranga 8% bishyura buri kwezi atagoranye bakavuga miliyoni 5 niyo mafaranga abacuruzi baciciritse bakwiriye guhabwa.”

Mbasabyamahoro avuga ko mu Mirenge 12 igize Akarere ka Muhanga, Shyogwe ariwo Murenge uza ku isonga mu gutanga inguzanyo nyinshi.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric, yabwiye UMUSEKE ko bamaze gutanga miliyoni 383 n’ibihumbi 20 muri miliyoni zisaga 426 bahawe.

Yagize ati ”Akarere ka Muhanga niko kaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Igihugu mu guha inguzanyo abacuruzi benshi.”

Mu bahawe  inguzanyo barenga 90  mu Murenge wa Shyogwe, muribo abafite ubumuga ni abantu 3.

Imishinga 451 kuri miliyoni zisaga 426 bahaye za ibigo by’Imali byose mu Karere ka Muhanga.

SACCO TERIMBERE Shyogwe imaze gutanga miliyoni zisaga 90

Nsengiyaremye Narcisse umwe mu bafite ubumuga wahawe miliyoni, avuga ko abakiliya bakira bakunze kuboneka batinze, akavuga ko gufunga saa tatu ari kare ku bacuruza inzoga

Umucungamutungo wa SACCO Terimbere Shyogwe Mbasabyamahoro Etienne avuga ko hari bamwe mu bacuruzi baganira, bakababwira ko iyo nguzanyo yava kuri miliyoni ikagera kuri miliyoni 5.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW

1 Comment

1 Comment

  1. Germain NYANDWI

    January 17, 2022 at 8:07 am

    Nibabanze bakoreshe neza n’iyo 1000 000 bahawe kdi bishyure neza ayisumbiye kuri ayo ngayo bazegere amabanki atandukanye basabemo inguzanyo. Nkeka ntawakwimwa inguzanyo na bank kdi yarafite umushinga mwiza wo kuyikoresha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI