Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Hari abakinnyi bavugwaho imyitwarire mibi muri Rayon Sports barimo na Rharb Youssef

Umwe mu bantu ba hafi muri Rayon yavuze ko Rharb Youssef Umutoza Romami Marcel yamubwiye gukora imyitozo, we ahitamo gufata inkweto ze arigendera, ni mu gihe ikipe ifite umukino uzayihuza na Musanze FC, abandi bakinnyi na bo ngo “basibye imyitozo nta mpamvu” ndetse bivugwa ko Rharb Youssef we yirukanwe.

Rharb Youssef iburyo na mugenzi we bavanye muri Maroc

Amakuru avuga ko hari n’abandi bakinnyi bagiye bagaragaza imyitwarire mibi yo kutajya mu myitozo babeshya ko barwaye.

Umunyamakuru Jean Luc Imfurayiwacu wa B&B FM-Umwezi we yemeza ko hari Umuyobozi muri Rayon Sports bavuganye yemeza ko abakinnyi Abakinnyi Rharb Youssef na mugenzi we Lahssaine Ayoub bari bahageze ari intizanyo zitanzwe na na Raja Casablanca yo muri Maroc, batandukanye na Rayon Sports.

Yagize ati “Umwe mu bayobozi ba RAYON SPORTS FC yemereye B&B FM-Umwezi ko aba bakinnyi basabye gutaha, ikipe iri kubashakira uko basuhira iwabo muri Morocco. Nibyo baragenda vuba kandi ntabwo bazagaruka muri Rayon Sports.”

Mu kiganiro Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yahaye UMUSEKE yavuze ko amakuru y’iyirukanwa rya bariya bakinnyi ntayo azi, ndetse ko ntabihano bafatiwe.

Ati “Ntabwo ayo makuru ari yo, ndetse nta n’ibihano yafatiwe.”

Yabwiye UMUSEKE ko hari abakinnyi benshi batarangije imyitozo ya Rayon Sports ifitanye umukino na Musanze FC kubera impamvu zitandukanye zirimo uburwayi.

Muri abo harimo Mitima Isaac na Sam Ndizeye ngo bakoze imyitozo yo ku wa Mbare ariko nyuma bararwara.

Yongeyeho ko Ayoub ndetse na Youssef na bo bakoze imyitozo kugera ku wa Gatatu na bo, ngo abaganga bavuze ko bagize uburwayi.

Nkurunziza Jean Paul twamubajije kuvuga ku cyo uriya muntu yatubwiye ko Youssef yasuzuguye Umutoza, adusubiza ko iyo raporo atayibonye.

Rharb Youssef ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri Rayon Sports, aho yumva vuba ibijyanye no gukorana n’abasatira izamu.

Nkurunziza Jean Paul avuga ko abavuga ko yirukanwe ari abashaka kubona abantu benshi babakurikira, gusa mu minsi ishize nabwo uyu mukinnyi wo muri Maroc byavuzwe mu itangazamakuru ko yavuze ko atishimiye kuba muri Rayon Sports.

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI