Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

Bidasubirwaho Rharb Yousef na Ayoub birukanwe Rayon Sports yasohoye itangazo

Rharb Yousef na Lahdaine Ayoub bari abakinnyi ba Rayon Sports nk’intizanyo za Raja Athletic Casablanca yo muri Maroc bamaze gusezererwa n’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kugaragaza imyitwarire idashimwa n’ubuyobozi burangajwe imbere na Rt.Capt Jean Fidele Uwayezu.

Rharb Yousef na Lahdaine Ayoub bari abakinnyi ba Rayon Sports nk’intizanyo za Raja Athletic Casablanca

Ibi bije nyuma y’inama yahuje ubuyobozi n’abakinnyi ba Rayon Sports kuri uyu wa 14 Mutarama 2022, aho bari bateraniye kwiga ku kibazo cy’imyitwarire y’abakinnyi batandukanye barimo ababeshya ko barwaye bityo bagasiba imyitozo ndetse n’abasuzugura ibyemezo by’abayobozi n’abatoza.

Mu itangazo ryaciye ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports itangaza ko yatandukanye n’aba basore bombi,  yavuze ko aba bakinnyi basubijwe ikipe bafitiye amasezerano ‘Parent Club’ ya Raja Casablanca,  ariko ntihavuzwe icyateye itandukana ry’impande zombi.

Lomami Marcel wavuze muri iryo tangazo yagize ati “Abasore bombi baraje kandi bakorana imbaraga mu gihe bamaze mu ikipe. Bagaragaje ahazaza heza kandi buri wese yarabakunze,  turabifuriza ibyiza mu bihe bizaza.”

Ku wa 19,  Nyakanga 2022,  nibwo Rayon Sports na Raja Athletic Casablanca yo muri Marooc basinye amasezerano y’ubufatanye azamara imyaka itanu,  aho gutizanya abakinnyi ari kimwe mu bigize ingingo nkuru z’imikoranire hagati y’amakipe yombi.

Rharb Yousef na Ait Lahsaine Ayoub batijwe na Raja Casablanca muri Rayon Sports muri Nzeri 2021, bafatiwe ibyemezo mbere y’abandi,  aho inama yanzuye ko bombi basubizwa mu ikipe baturutsemo.

Kuva bagera muri Rayon Sports,  Rharb Youssef yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi beza batangaga imipira ivamo ibitego mu minsi 11 ya mbere ya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka wa 2021,  aho yanatsinze ibitego bibiri mu mikino 11 yakinnye.

Youssef ni we watsinze igitego cya mbere muri Shampiyona y’ u Rwanda uyu mwaka wa 2021-2022 ndetse ni we mukinnyi ukomoka muri Maroc watsinze igitego cya mbere mu mateka ya Shampiyona y’u Rwanda,  ubwo Rayon Sports yakinaga na Mukura VS&L.

Ku wa Gatatu,  ubwo Rayon Sports yakoraga imyitozo yitegura umunsi wa 12 wa Shampiyona, aho bazakina na Musanze FC,  Rharb Youssef yafashe inkweto arikubita ava mu kibuga imyitozo itarangiye.

Ukwivumbura mu myitozo kwa Yousef,  byabyukije uburakari n’ibitekerezo by’abayobozi ba Rayon Sports bababajwe n’agasuzuguro karanze uyu rutahizamu kuva yagera muri Rayon Sports.

Nubwo ari umukinnyi mwiza wo mu kibuga hagati,  Rharb Youssef yagiye agaragaza agasuzuguro imbere y’abakunzi ba Rayon Sports,  aho kimwe mu bihe bitanejeje abafana,  ari aho yasimbuwe ku munota wa 71′ w’umukino wahuje Rayon Sports na Gorilla FC,  agahita yivumbura akajya mu rwambariro umukino utarangiye.

Ait Lahsane Ayoub we yaranzwe n’imvune kuva yagera muri Rayon Sports,  aho yakinnye umukino umwe rukumbi mu mikino 11 ya Shampiyona imaze gukinwa. Ibi biri mu byatumaga atabanza mu kibuga kuko akenshi yabaga agaragaza imbaraga nke.

Aba basore bombi bagaragaje kutishimira kuba muri Rayon Sports,  aho Rharb Youssef yagiye agaragaza amahane mu gihe asimbuwe mikino, naho Ayoub Lahsane we akaba avuga ko no mu gihe yabaga ari muzima atahabwaga umwanya wo gukina.

https://p3g.7a0.myftpupload.com/hari-abakinnyi-bavugwaho-imyitwarire-mibi-muri-rayon-sports-barimo-na-rharb-youssef.html

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NGABO Mihigo Frank / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI