Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru aheruka

RDB yatangaje amabwiriza mashya agomba kubahirizwa n’abategura ibitaramo

Nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri itangaje ko ibitaramo by’abahanzi n’amaserukiramuco bihagaritswe kubera ikwirakwira rya Covid-19, Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), rwashyize hanze amabwiriza mashya amenyesha ko ibitaramo byose byateguwe byemewe bizasubukurwa mu byiciro habanje kubisabira uruhushya mbere y’iminsi 10 mbere y’uko biba.

Ibitaramo byateguwe byemewe bizasubukurwa mu byiciro habanje kubisabira uruhushya mbere y’iminsi 10 mbere y’uko biba.

Ibitaramo by’umuziki, Utubyiniro n’ibindi bitaramo by’imyidagaduro bibereye ahandi hose biheruka guhagarikwa mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe, ryavugaga ko izo ngamba nshya zigomba gutangira gukurikizwa uhereye ku wa mbere tariki 20 Ukuboza 2021 kugeza mu gihe cy’ibyumweru bitatu ariko zishobora kuvugururwa.

Itangazo ryasohowe na RDB ku mabwiriza mashya rivuga ko “Ibitaramo by’umuziki, utubyiniro, harimo n’utwa “Silent Disco” ndetse n’aho baririmba cyangwa bacuranga mu buryo bwa “live” muri Hotel, restaurant, utubari cyangwa ahandi bibaye bihagaritswe.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Mutarama 2022 n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere, RDB, risobanura ko ibitaramo byateguwe byemewe bizasubukurwa mu byiciro.

RDB ivuga ko ababitegura bagomba kubisabira uburenganzira mu kigo gishinzwe gutunganya inama n’amakoraniro (RCB), bifashishije email kuri [email protected] hasigaye nibura iminsi 10 ngo bibe.

Abategura ibitaramo basabwe kugurisha amatike binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gihe ababyitabira bagomba kuba barikingije byuzuye Covid-19 kandi barayipimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 bagasanga batayirwaye.

Ibitaramo bigomba kwitabirwa n’abatarenze 50% by’ubushobozi bw’aho bibera bwo kwakira abantu mu nzu cyangwa 75% by’ubushobozi bwo kubakira hanze.

Inzu zerekanirwamo sinema zemerewe kwakira abatarenze 50% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Aho ubushobozi bwabo burenze abantu 150 inzu zerekanirwamo sinema ntizemerewe 75%.

Abakiriya bagana izo nzu, bagomba kuba barahawe inkingo zose za Covid-19 kandi baripimishije mu gihe kitarenze amasaha 24 bagasanga batayirwaye.

RDB yibukije abantu bose ko bagomba kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwirinda yatanzwe na minisiteri y’ubuzima hagamijwe kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, kuko abazafatwa bayarenzeho bazabihanirwa.

Soma amabwiriza mashya yashyizwe hanze na RDB

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

You May Also Like

Amakuru aheruka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie  Vianney, yasabye abayoboke b’idini rya Islam gukoresha telefoni nk’uburyo bwo kubibutsa ko bagomba kujya gusenga aho gukoresha indangururamajwi  bari...

Amakuru aheruka

Uwatangije iyi Kompanyi ngo igitekerezo cyashibutse mu magorwa yanyuzemo yiga; Bamaze gufasha abanyeshuri 300; barifuza ko buri mwaka bazajya bafasha 1,000; Mu myuga hari...

Uncategorized

Temporibus autem quibusdam et aut officiis debitis aut rerum necessitatibus saepe eveniet ut et voluptates repudiandae sint et molestiae non recusandae.

Amakuru aheruka

Amakipe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi yarenze muri kimwe cy’umunani kirangiza cya Champions League yamaze kumenya uko azahura muri ¼ cya Champions League yishakamo...

Copyright © 2023 IMITARI